Ambulance yari imaze imyaka 2 mu I garage yakuwemo ijyanwa guparikwa ku Karere ka Ruhango
— June 10, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru yizewe uturuka mu Karere ka Ruhango ni uko imodoka itwara abarwayi (Ambulance)yari imaze imyaka 2 iparitse mu I garage I Kabgayi yahakuwe mu buryo budasobanutse ijyanwa guparikwa ku Karere ka Ruhango.
Iyi modoka yahawe Akarere ka Ruhango kugirango gahitemo ikigo nderabuzima kayiha kugirango abaturage bajya babona imbangukiragutanara ibageza ku bitaro bitagoranye.
Meya wa Ruhango Mbabazi Franscois Xavier ayiha umushuti we wayoboraga ikigo nderabuzima cya Mwendo witwa Kabanda Florbert .
Kabanda Florbert uvugwaho amanyanga menshi harimo ayo kujyana iyo modoka akayihisha mu igarage kandi agakomeza guhemba umushoferi wayo kandi abizi neza ko imodoka bayihishe mu I Garage I Kabgayi.

Ngiyo Ambulance ikimara kuva mu i Garage bayogeje isa neza ,ubu iparitse ku Karere ka Ruhango

Uko biri irasa neza

Amaherezo se azaba ayahe?izaguma ku Karere?izasubizwa Minifra se?bazavuga se ko kuva cyera yabaga he?iracyari ikibazo gikomeye k’umuntu wese uziko yagize uruhare kuyijyana mu i Garage
Kabanda avugwaho kwambura Clinique umuganga witwa Bwimba Pascal akoresheje amayeri menshi ku buryo Bwimba yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kurega Kabanda kuko hari n’ibikoresho bya Dr.Bwimba akoresha muri Clinique ye.
Sibyo gusa kuko hari na moto yari yagenewe ikigo nderabuzima cya Mwendo bivugwa ko Kabanda akikiyobora yayihaye umuntu akajya ayigishiriza abantu gutwara moto bakamwishyura abiziranyeho na Meya Mbabazi na Kambayire Anonciata kuko niwe wari Gitifu w’Akarere yagomba kuba azi aho imitungo y’Akarere iherereye ndetse abona raporo yayo umunsi kuwundi.
Hari amakuru avuga ko hari inama zabaye ku kigo Nderabuzima Kabanda yayobora havugwa ko yanyerezaga imiti ivura abarwayi ku buryo yabonye bikomeye ahitamo gusezera kuyobora icyo kigo.
Ubu Kabanda akaba yikoresha afite Clinique ebyiri imwe mu Ruhango indi I Muhanga aho bamwe bakeka ko imiti bamushinjaga ashobora kuba yarapangaga gutangiza izo Clinique.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye ku kigo Nderabuzima cya Mwendo gushaka raporo z’inama zavugiwemo ko Kabanda yaba anyereza imiti y’abarwayi maze abakozi batashatse ko amazina yabo amenyekana bakibwira ko dosiye zose zibwe kandi bakeka ko ari Kabanda wazibye.
Bamwe mu bakozi basabye Ikinyamakuru Umusingi ko inzego z’umutekano zikwiye gukora iperereza zikamenya umuntu wibye izo mpapuro.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko hari uwo Kabanda yigeze kubwira ko amwinjirira mu kazi ubwo bajyaga kumva ibibazo by’abakozi mu kigo yayoboraga.
Hari bamwe babwiye abayobozi ko Kabanda yabahaga akazi bagakora badahembwa abandi akababwira ko bazahembwa nyuma y’amezi runaka ndetse agashyiramo na bene wabo.
Ibyo byose Meya yarabimenyaga ariko kubera ibanga bafitanye ntagire icyo amubuza kugeza aho byari bikabije Kabanda ubwe arasezera .
Igitangaje ni uburyo yari yarasezeye avuga ko agiye kwiga muri Uganda ntageyo ndetse ubu akaba yarasubiye muri njyanama y’Akarere ka Ruhango.
Ibibazo biri mu Karere ka Ruhango n’ibyinshi bamwe mu baturage bibaza impamvu inzego zitandukanye zumva ayo makosa yose zikicecekera bagakomeza guhombya Leta.
Amakuru avuga ko imodoka ya Ambulance yari imaze imyaka 2 mu igarage Kuwa gatandatu taliki ya 4 Kamena 2016 aribwo Kabanda na Meya bagiye gukurayo imodoka mu I Garage I Kabgayi bayijyana kuyiparika ku Karere ka Ruhango.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “yewe ya modoka kuwa gatandatu Kabanda na Meya bagiye kuyikura muri ya garage ubu iparitse ku Karere”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Kabanda Florbert kuri whatsap ye niba ari we wagiye gukura imodoka ya Ambulance mu I garage kuko ari nawe wayijyanyeyo maze abanza kwigira nkutabizi abazi ati “yavuyeyo se?”.
Kabanda yakomeje agira ati sha ngira ibyiga nta n’umuntu n’umwe urambaza kuri icyo kibazo ariko Ikinyamakuru Umusingi cyashakaga kumubaza impamvu ariwe wagiye gukorayo imodoka mu I Garage atakiri umuyobozi w’ikigo nderabuzima ndetse n’impamvu ubundi batari barayikuyeyo cyera .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya Mbabazi Franscois Xavier niba koko aribo bagiye gukura imodoka mu I garage ni mpamvu bayikuyeyo ndetse no kumubaza imyaka yose haburaga iki kugirango ikurweyo ariko nawe ntago ajya yitaba Telephone zacu niyo tumwandikiye ubutumwa bugufi ntago ajya asubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya niba iyo modoka nyuma yo kuyikura mu I garage hari gahunda bayifitiye nshya cyangwa izaguma iparitse ku Karere.
Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye Kimonyo uyobora I Garage ryi Kabgayi aho iyo modoka yari iparitse kugirango tumubaze niba ari Kabanda na Meya Mbabazi batwaye Ambulance ndetse tumubaze niba baramwishyuye amafaranga ye ya parikingi kuko iyo modoka yabarirwaga ibihumbi 3000 ku munsi maze avuga ko Akarere kabandikiye nabo barabasubiza ati “nta kibazo dufitanye nabo bahisemo kujya kuyiparika ku Karere kuko basanze amafaranga ari menshi”.
Umukozi muri Minisitiri y’Ubuzima wari ushinzwe itangazamakuru witwa Mugume Nathan abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi niba bazi ikibazo cya Ambulance imaze igihe iparitse mu I garage yavuze ko bitumvikana imodoka kumara imyaka 2 mu I garage .
Nathan icyo gihe yagize ati “hari ikindi kibazo kuko imodoka ntikwiye kumara icyo gihe cyose ahubwo abo bantu bakurikiranwe hakiri kare”.
Gatera Stanley
2,747 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply