umu amakuru- Perezida Museveni yavuze impamvu ikomeye Bobi Wine ushaka kumuhirika ku butegetsi atazongera kuririmba muri Uganda | Umusingi

Perezida Museveni yavuze impamvu ikomeye Bobi Wine ushaka kumuhirika ku butegetsi atazongera kuririmba muri Uganda

Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ku kibazo cya Bobi Wine gitera abantu ubwoba n’impamvu yafashe icyemezo gukarishye ku muhanzi Bobi Wine.

Museveni Kuwa 22 Gicurasi 2019 ubwo yahuraga n’imitwe ya Politike yo muri Uganda nkuko ijya ihura yabajijwe impamvu umuhanzi Bobi Wine utari uri muri iyo nama yabujijwe gukora ibitaramo kandi abandi bahanzi bemerewe.

Museveni yabasubije ko Bobi Wine atazongera gukorera ibitaramo mu gihugu cya Uganda kubera ko atifuriza Uganda ibyiza bityo rero batazamwemerera kugira icyo akorera mu gihugu kimwinjiriza.

Museveni yavuze ko Bobi Wine afite abazungu akorana nabo iyo agiye mu bihugu by’Abazungu avuga nabi Uganda akabuza abashoramari ndetse n’abamukerarugendo bityo rero nawe agomba kubihanirwa.Museveni yagize ati « Bobi Wine aje agasaba imbabazi twamureka ».

Perezida Museveni

 

Depite Bobi Wine

Abantu nyuma yo kumva ibi batangiye kuvuga ko Museveni yafashe icyemezo kibi kandi ko bishobora kubabaza benshi kuko abakunda umuziki wa Bobi Wine nibenshi cyane kandi nkuko yita abandi abuzukuru na Bobi Wine n’ubwo batumvikana n’umwuzukuru we akwiye gushyiramo imbaraga za kibyeyi.

Ibyo gusaba imbabazi Bobi Wine ubona atabikozwa we ikimurimo ni uko yumva azakura Museveni ku butegetsi kubera afite abantu benshi bamukunda kandi urubyiruko cyane cyane ariko nanone kuba adafite igisirikare cye byamugora n’ubwo bivugwa ko mu gisirikare cya Uganda n’igiporisi harimo benshi bamushyigikiye.

Bobi Wine yabwiye abapolisi n’abasirikare baba baje kumufata ati ibyo ndwana nabyo ni uguhindura ubuzima bw’abana banyu biga nabi ,barya nabi ,babayeho nabi n’ababyeyi banyu mucyaro batishimye  kubera ubuyobozi bubi bwa Museveni udashaka kuva ku butegetsi.

Hari abavuga ko Museveni ari kugerageza ibishoboka byose kugirango ananize Bobi Wine kubera ko abona urubyiruko rumwiyumvamo cyane akaba amuteye ubwoba kurusha Besigye.

Muhungu John-Kampala

2,049 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.