umu amakuru- Abayobozi b’umutwe wa FDLR bagejejwe mu rukiko biregura ku byaha bashinjwa havugwamo Uganda na RNC | Umusingi

Abayobozi b’umutwe wa FDLR bagejejwe mu rukiko biregura ku byaha bashinjwa havugwamo Uganda na RNC

Please enter banners and links.

Abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka Ignace – wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye – na Nsekanabo Jean Pierre – alias Abega – bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.

Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukorana n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu mu Mujyi mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Saa yine nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo maze Umucamanza, Justin Nshimiyimana atangiza iburanisha nyuma y’iminota 25, aho Nsekanabo yunganiwe na Me Dukeshinema Beata naho Bazeye Nkaka akaba yari kunganirwa na Me Munyendatwa Milton.

Bazeye yari yambaye umupira urimo amabara y’umukara n’umweru, ipantalo y’ubururu bw’ikirere n’inkweto z’ingozi z’umukara. Nsekanabo we yari yambaye umupira w’umukara, ipantalo ya kaki n’inkweto z’ibihogo.

Umwunganizi wa Bazeye ntiyahise aboneka mu rukiko asaba ko ahamagarwa bakumva aho ageze, birakorwa ariko ntiyitaba telefoni igendanwa.

Nkaka Ignace (wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye) ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere

Bazeye yasabye ko umwunganizi ategerezwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko utategereza umuntu utitaba telefoni, busaba ko yiburanira cyangwa urubanza rukimurwa.

Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko urubanza rwimurwa, umwunganizi wa Bazeye yahise agera mu rukiko asobanura ko yamenyeshejwe uyu munsi Saa mbili n’igice ko aburana. Gusa impande zombi zemeye ko urubanza rukomeza. Bazeye mu kwiregura yavuze ko yinjiye muri FDLR, ntaho azi ko iri kuri lisiti y’imitwe y’iterabwoba. Yavuze ko yashinzwe ubuvugizi bwa FDLR bityo yumva ntaho ahuriye n’ubwicanyi bwakozwe nayo.

Ku bitero byagabwe i Busasamana n’ahandi agasohora amatangazo avuga ko ari bo babigabye ndetse agatangaza imibare y’abasirikare b’u Rwanda bishwe n’ibindi kuri radiyo zirimo BBC, yavuze ko ibyo yatangaje ari amakuru yahabwaga n’abayobozi be kandi yakoze akazi ke nk’uko yari agashinzwe.

Ku gitero cya Busasamana ngo yabwiwe ko hagabwe igitero, hagafatwa ibikoresho by’ingabo z’u Rwanda, hakanatwikwa ibirindiro byazo. Amatangazo yasohoye, ngo yayasohoye mu izina rya FDLR si irye. Yashimangiye ko yari mu ishami rya politiki bityo ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bya gisirikare

Yavuze ko FDLR yayigiyemo azi ko ari umutwe wa politiki ufite ingabo, iyo aza kumenya ko ari umutwe w’iterabwoba yari guhita ayivamo ariko ntaho yigeze abibona ko ari wo.

Bazeye kandi yavuze ko nk’umuvugizi yagiye abonana n’abanyamakuru barimo n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi atumva uko yabonana nabo bazi ko avugira umutwe w’iterabwoba.

Ku bijyanye no kugambana, yavuze ko yinjiye abizi ko ari mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda, akaba yarawuvugiraga ariko ataba umugambanyi kuko utagambanira uwo mutari kumwe.

Ku by’umubano na leta y’amahanga ugamije gushoza intambara, yavuze ko yahawe ubutumwa bwo kubonana n’itsinda rya RNC, atari agiye kubonana na leta y’amahanga. Ubutumwa yahawe ni ubwo kuganira na RNC mu bufatanye bwa gahunda bahuriyeho yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.

Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.

Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati “Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi”.

Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.

Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.

Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.

Abega nawe yavuze ko muri Uganda bagiye guhura na RNC, mu bufatanye bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabajije Abega icyo yarwanyaga u Rwanda aruhora, avuga ko mu gisirikare iyo baguhaye akazi utavuga ngo oya, ugakora uko bakaguhaye.

Ku kuba mu mutwe w’iterabwoba yagize ati ” Kuba FDLR iri mu mutwe w’iterabwoba nabimenyeye imbere y’umugenzacyaha. Nta gitero na kimwe nigeze nzamo muri iki gihugu, nta muntu nishe’.

Yemeye ko ubwo yajyanaga na Laforge muri Uganda byari ubwa gatatu. Ku bijyanye no kurema umutwe utemewe no kuwujyamo, yavuze ko yinjiye muri FDLR mu 1998, bitewe n’intambara yari ikomeye mu gice cy’iwabo.

Me Munyendatwa Milton wunganira Bazeye, yavuze ko kuba umukiriya we akekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi, atabikurikiranwaho kuko atabifite mu nshingano.

Ati “Kuba umuvugizi ntaho bihurira n’ibikorwa bya gisirikare, ategereza ko bamuha amakuru ari butange. Dusanga bidakwiye guhuzwa n’ibitero bya FDLR mu gihe bitagaragazwa nibura igikorwa na kimwe yagiyemo cyangwa uruhare yagize mu kugitegura”.

“Kuba yarabaye muri FDLR ariko akaba atagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo ndetse akaba yaratanze amakuru igihugu cyari gikeneye, ni ikimenyetso cyuko yahindutse.

Ku cyaha cy’ubugambanyi yasobanuye ko ’ugambanira umuntu mufite igitekerezo n’imigambi imwe ukabibwira abandi, ntabwo wagambanira uwo mutavuga rumwe’.

Me Munyendatwa yavuze ko tariki 22 Mutarama ari bwo uwo yunganira yageze mu bugenzacyaha, bivuze ko amezi abiri ashize ubushinjacyaha bwabonye igihe cyo gukora iperereza bwisanzuye, bityo kubafunga ukundi kwezi byaba bidakenewe.

Yavuze kandi ko uwo yunganira yakoranye neza n’inzego zose, kuko yatanze amakuru ndetse n’ibyaha aho abyemera avuga ko yabikoreshejwe n’ubuyobe, bityo imyitwarire ya Bazeye, ikaba ari ingenzi cyane kuruta kumufunga.

Ati “Bibonwe nk’impamvu yerekana ko adashaka gusubira aho yavuye. Yasabye ko urukiko rwabisuzuma rukareba ubundi buryo kandi buhari nko kumugenera aho aba akajya yitaba ubushinjacyaha igihe akenewe”.

Ibi kandi ngo byagira n’ingaruka ku bandi banyarwanda bifuza gutaha bavuye muri iyo mitwe y’iterabwoba. Akaba yakoherezwa i Mutobo, agafashwa kugusubira mu buzima busanzwe.

Lt.Col Abega Nsekanabo yavuze ko ’ibya FDLR byarangiranye no gufatwa kandi abo twahuye bose nabahaye amakuru n’ayo batambazaga. Ndumva ibyo gufungwa atari ngombwa, ndasaba ko leta yamfasha gusubira mu buzima busanzwe nkafatanya n’abandi kubaka igihugu, n’umuryango wanjye bakawunzanira’.

Me Dukeshinema umwunganira yakomeje agira ati “Umwanya yari afite w’iperereza ni umwanya w’ubuyobozi. Nubwo yari umusirikare, hari ibikorwa atajyagamo kubera ako kazi yakoraga”.

Akomeza agira ati “Kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, niba ari iby’umutwe wa FDLR, ntabwo yabibazwa kuko nta ruhare rwe rugaragazwa. Guhura n’indi leta ’byabazwa abamutumye kuko atashoboraga kwanga gusohoza ubutumwa yahawe”.

Me Dukeshinema yavuze ko hakurikijwe ibyo Lt.Col Abega yavuze ’yemeye ko yagize amahirwe akagezwa mu Rwanda, bivuze ko ibyo yiboneye byamuhinduye kandi arabyiyemerera’.

Asanga nawe kubarekura byatuma n’abandi bari muri FDLR babona ko uwoherejwe mu Rwanda aticwa nk’uko babyigishijwe. Asaba ko yajyanwa mu ngando akigishwa indangagaciro nyarwanda kuko ntazo azi.

Umushinjacyaha yavuze ko icyemezo kuri iri buranisha kizasomwa kuwa 10 Mata 2019, Saa cyenda.

 

 

 

 

 

1,629 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.