umu amakuru- Igisirikare na Polisi bakoze umukwabu wo gushaka Umunyamerika n’Umugande bari barafashwe bugwate muri Uganda barababona ariko mu kindi gihugu | Umusingi

Igisirikare na Polisi bakoze umukwabu wo gushaka Umunyamerika n’Umugande bari barafashwe bugwate muri Uganda barababona ariko mu kindi gihugu

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda aremeza ko inzego zishinzwe umutekano muri Uganda igisirikare na Polisi byakoze umukwabu ukomeye uyobowe n’uhagarariye Abajepe n’uwa Polisi bashaka Umunyamarika n’Umugande bari barafashwe bugwate barababona.

Umunyamerika witwa Kimberly Sue Endicott na Jean Paul Mirenge Remezo nibo bari barafashwe kuwa kabiri w’icyumweru gishize ubwo bari bagiye gusura inyamaswa muri Pariki ya Queen Elezabeth hanyuma basanga abantu bafite imbunda babafata bugwate basaba Miliyari na Miliyoni 850 z’Amashilingi ya Uganda.

Amakuru aturuka mu bantu bizewe aravuga ko Amerika yashyize igitutu kuri Uganda ko Umunyamerika agomba kuboneka byanze bikunzwe aribyo byatumye ukuriye Abajepe barinda Perezida Museveni n’ukuriye ingabo ndetse na Polisi bishyize hamwe bagakora umukwabu wo gushaka abari bafashwe bugwate ariko bakaza kubabona.

Amakuru arimo kuvugwa ni uko basanzwe mu gihugu cya DR.Congo ari bazima bakaba bagaruwe muri Uganda ariko ntaharamenyekana abari babafashe niba bishwe cyangwa babacitse.

Amakuru avuga ko amafaranga yasabwe yaratanzwe kugirango Umunyamerika atazicwa Uganda igahura n’ibibazo ariko igitangaje ni uko hari Abagande bagiye bafatwa bugwate bagasaba akayabo kamashilingi ariko bakicwa kandi ibintu byo gufata bugwate muri Uganda bimaze kuba ubucuruzi.

3,385 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.