umu amakuru- Abantu bafite amatsiko y’icyogajuru u Rwanda rwohereje mu kirere kizahaza internet ibice by’icyaro | Umusingi

Abantu bafite amatsiko y’icyogajuru u Rwanda rwohereje mu kirere kizahaza internet ibice by’icyaro

Please enter banners and links.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 hoherejwe mu isanzure icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri.

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.

Ibyogajuru bitandatu nibyo byoherejwe mu kirere ku ikubitiro birimo kimwe cy’u Rwanda, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Guyane muri Amerika y’Amajyepfo ariko kagenzurwa n’u Bufaransa. Ibi byogajuru byahagurutse bifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya.

Byahagurutse kuri uyu Gatatu 23:38, bikora urugendo rurerure ku muvuduko ukomeye kuko hari aho byagendaga kilometero umunani ku isegonda.

Byitandukanyije nyuma y’isaha imwe habanza kuvaho bibiri binyura inzira yabyo, ibindi bine byitandukanya nyuma y’iminota igera kuri makumyabiri.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga ivuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku gihugu gishyize imbere ikoranabuhanga, aho nka internet ya 4G LTE iri kuri 96.6% by’igihugu.

Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagize ati “Tunejejwe no gufatanya na OneWeb muri iyi gahunda y’impinduka, iduha amahirwe yo kwifashisha ibyogajuru bya OneWeb mu gutanga internet yihuta kandi ku giciro gito, ku mashuri ari mu bice by’icyaro mu Rwanda.”

Hari ibigomba kubanza kunozwa

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Karema, yavuze ko OneWeb ari abashoramari, ariko bemeye gukorana n’u Rwanda kubera icyerekezo rufite.

Ati “Ni abashoramari, baraza bagakorana n’ibihugu, mukumvikana, noneho cya kintu twebwe twifuza cya murandasi akaba ari cyo duhanga amaso, noneho ibyogajuru byamara kugera mu isanzure tukaba ari cyo dukuramo.”

“Navuga ko ari abafatanyabikorwa ariko noneho urumva iyo hagiye kubaho no kuzamura icyo cyogajuru cyitirwe u Rwanda haba harimo nubwo bucuti n’imibanire myiza, ndetse bizanafasha cyane nitugera muri bya bihe byo gutanga murandasi mu mashuri, kugira ngo ubwo bufatanye tuzabwubakireho mu gihe cy’imyaka itatu.”

Karema yavuze ko nibura mu gihe cy’umwaka umwe ari bwo iki cyogajuru kizaba kibyazwa umusaruro.

Ati “Mu by’ukuri ubu ni ubutumwa bufata igihe, icyavuzwe ni uko mu kwa gatandatu umwaka uza ari bwo serivisi zo gutanga internet zizaba zatangiye. Ikigo cya OneWeb gifite gahunda yo guhora cyohereza ibyogajuru, buri minsi 21 bazajya bohereza ibyogajuru 36. Ibyogajuru nibimara kugwira nibwo internet igomba gutangira.”

Nkombo yahawe umwihariko

Karema avuga ko muri uyu mushinga hitawe by’umwihariko kuri Nkombo kubera ko kugerayo uturutse ku butaka ari ibikometero 16 mu mazi, ku buryo kugezayo umuyoboro wa ’fibre optique’ bihenze cyane.

Ati “Tugerageje kubara byatwara nka nka miliyoni ebyiri z’amadolari kuko byasaba ikoranabuhanga ryo gucisha insinga mu mazi. Abana baho twabahaye mudasobwa bariga, ariko nta internet yari ihari.”

Iri koranabuhanga ngo rizaba rihendutse kurushaho, ku buryo iri shuri ryo ku Nkombo rizabimburira andi mu Rwanda mu kubyaza umusaruro iyi interineti, aka gace kageramo ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi bakeneye nk’iz’Irembo.

Byitezwe ko iri shuri ryo ku Nkombo rizanabona internet muri uyu mushinga ku buntu, mu gihe cy’imyaka 10.

Amashuri agiye kubyungukiramo

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, we yavuze ko “ubu bufatanye na OneWeb mu kwifashisha ikoranabuhanga ry’icyogajuru mu kugeza internet mu mashuri yose yo mu cyaro, ni amahirwe akomeye yo kudufasha kurenga imikorere isanzwe hagamijwe kugeza internet mu mashuri yose mu gihugu mu myaka itatu iri imbere.”

Yakomeje ati “Hamwe na internet izatangwa n’icyogajuru, bizatanga umusanzu muri internet ikomeje kwiyongera mu mashuri mu Rwanda, aho tugeze kuri 40% mu mashuri yisumbuye 524, naho mu abanza turi kuri 14% mu mashuri 2800.”

Ikindi cyogajuru kirategereje

Karema yavuze ko kuba u Rwanda rubonye iki cyogajuru ari amahirwe akomeye, cyane ko hari ikindi kirimo gutunganywa ku bufatanye n’u Buyapani.

Ati “Iki cyogajuru Icyerekezo kije cyunganira gahunda yari ihari yo kubaka uruhurirane rwa serivisi, ubushobozi n’ubumenyi mu byogajuru. Murabizi ko mu minsi yatambutse hagiye habaho gutanga amatangazo ko u Rwanda, mu kwezi kutarenze ukwa Gatandatu hazazamuka ikindi cyogajuru dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yavuze ko ubu hari abanyarwanda barenga 35 barimo kwiga ibijyanye n’ibyogajuru mu Buyapani.

Ati “Na hariya twabonye muri Guyane hari abanyarwanda bariyo, izi gahunda zabaye bafashijemo, babashije kumenya ikoranabuhanga uko rikora, bakoranye nabo… ubumenyi turimo turabwubaka, icyerekezo ni uko u Rwanda rutazasigara inyuma mu ikoranabuhanga ryose riza.”

Umuyobozi Mukuru wa OneWeb, Greg Wyler, yavuze ko kugeza internet ku mashuri yose hagamijwe kugabanya ikinyuranyo cy’abayikoresha ari intego iki kigo cyihaye.

Ati “Dushimishijwe no gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko n’abanyeshuri ba Nkombo. Ikoranabuhanga rya internet rizabafasha kugera ku nzozi zabo inafashe u Rwanda kuba igicumbi cyo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.”

 

3,685 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.