Umukecuru w’umucikacumu arasaba Perezida Kagame kumurenganura ku karengane yatewe n’umuyiobozi w’Umurenge wa Kigabiro muri Rwamagana
— January 16, 2019
Please enter banners and links.

Mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Kigabiro Akagali ka Bwiza Umudugudu wa Nyakabanda hari umukecuru witwa Mukarugema Violette asaba Perezida Kagame kumutabara akamukiza akarengane yatewe n’umuyobozi w’Umurenge wa Kigabiro witwa Muhamya Amani.
Mukarugema yatangarije Ikinyamakuru Umusingi mu minsi ishize ko asiragijwe bihagije kubera uwahoze ayobora Umurenge wa Kigabiro Muhamya Amani wafashe isambuye akayiha mwenewabo.
Mukarugema Violette yagize ati “Mwana wanjye bambwiye ko Ikinyamakuru cyanyu kivugira abaturage baba bagize ibibazo by’akarengane none nanjye mumvuganire wenda byagera kwa Perezida Kagame akandenganura kuko narenganijwe kandi ndenganywa n’umuyobozi w’Umurenge atanga isambu yanjye ayiha mwene wabo turaburana ndabatsinda ariko kugeza uyu munsi barayinyimye”.
Umwe mubaturage utarashatse ko amazina ye tuyatangaza mu kinyamakuru yavuze ko ubutaka buri mu mudugudu Mukarugema atuyemo igice kimwe muramuwe yashatse kukimutwara ndetse niho Nkurikiyumwami yaranduye imyaka yari yarahinze nyamara anamurega mu bunzi ko yahasaruye imyumbati ye mu gihe mukarugema yemeza ko yahahinze amasaka ariko akayasarura.

Mukarugema Violette

Umurima watanzwe wasubijwe Mukarugema Violette munyandiko gusa

Gitifu Muhamya Amani ushinjwa gutanga umurima akawuha mwenewabo
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Nkurikiyumwami Wellars uregwa na Mukarugema kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira ariko tubaza abayobozi bombi uwahayoboraga ariwe ushinjwa ubu wajyanywe kuyobora Umurenge wa Muhazi icyo babivugaho.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uwasimbuye Muhamya Amani ariwe Hanyurwimfura Ejide tumubajije kuri Telephone ye avuga ko atavugana n’umunyamakuru kuri Tlephone kuko ngo hari abantu biyita abanyamakuru kandi ataribo.
Ibi nabyo bisigaye byarabaye agakangisho kwitwaza ngo hari abantu biyita abanyamakuru kandi ataribo ko ntabo turabona bafashwe ngo babihanirwe?ahubwo biba ari gutinya gutanga amakuru kuko aba yicyeka ko bagiye kumushyira ku karubanda kubera ibyo akora bidatunganye.
Ikinyamakuru Umusingim cyabajije na Muhamya Amani avuuga ko nta mwene wabo yagiraga Kigabiro ariko yemera ko ikibazo akizi ati “Ndumva ikibazo kiri mu Nkiko kandi ntacyo nabikoraho ariko sinzi impamvu banshinja ibyo bintu kandi ikibazo cyabo cyarajyanywe mu Nkiko”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije na Perezida wa Njyanama mu Karere kuko uyu mukecuru yagejeje ikibazo cye mu Karere kigwaho ariko agasaba umwanzuro w’ikibazo cye ntawuhabwe nkuko abivuga.
Perezida wa njyanama y’Akarere ka Rwamagana akaba yatubwiye ko ikibazo bagikemuye cyera bamusubije isambuye kandi ko n’ubundi yari yaratsindiye ati “Niba hari ikibazo umubwire ampamagare tuvugane ariko kujya mu itangazamakuru ntago ariwo muti”.



Uyu mukecru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko arambiwe gusiragizwa atagira n’amafaranga n’umufasha ndetse no kubona amafaranga bimugora .Abantu baturanye nawe bibaza impamvu uburana isambu yuyu mukecuru impamvu atayiburanye cyera mbere y’uko umugabo we yitaba Imana.
Turacyakomeza gukurikirana iyi nkuru tukazakomeza kumukorera ubuvugizi kugeza ikibazo cye gikemuwe kuko nkuko abaturanyi be babitubwiye ko bibabaje kubona umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi asiragizwa n’abayobozi kumara imyaka ikibazo cye ntigikemurwe ari akarengane gakomeye.
Gatera Stanley
4,377 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply