umu amakuru- Isesengura:Ibivugwa mu bakozi ba MHC gushinga imbuga n’itonesha mugutumira abanyamakuru n’amakimbirane avugwa muri icyo kigo n’ibindi byinshi | Umusingi

Isesengura:Ibivugwa mu bakozi ba MHC gushinga imbuga n’itonesha mugutumira abanyamakuru n’amakimbirane avugwa muri icyo kigo n’ibindi byinshi

Itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze imyaka myinshi rivugwamo ibibazo bitandukanye cyane cyane ubukene ,no kutisanzura byatumye bamwe mu banyamakuru benshi bahunga igihugu ariko kugeza ubu Leta igaragaza ubushake bwo kuriteza imbere ariko bamwe mu babishinzwe bagahitamo kuripyinagaza uko bishakiye ahubwo bakabeshya ibukuru ko ibibazo by’itangazamakuru byakemutse.

Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze rishingiye ku bibazo bivugwa mu kigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council) twashatse kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyo kigo Peacemaker Mbungiramihigo turamwandikira atwemerera kuzaduha umwanya tukamubaza ku bivugwa mu kigo ayobora.

Twarategereje hashize igihe duhamagarwa n’undi muyobozi witwa Denyse Kanzayire ushinzwe content n’ubushakashatsi (Research)atubwira ko Peacemaker Mbungiramihigo yamubwiye ko ataboneka ibyo twashaka kumubaza tuzabibaze we.

Hashize ukwezi dukoranye nawe ikiganiro tumubaza ibibazo byinshi bivugwa mu kigo bayoboye bimwe muribyo harimo bamwe mu bakozi b’icyo kigo bivugwa ko bashinze imbuga(Website)mu ibanga bagashaka uwo bafatanya kugirango bajye babatumira mu mahugurwa bagabane amafaranga ,gutonesha mu gutumira usanga hari abahora batumirwa kurusha abandi,kuvuga ko abahoze bafite ibinyamakuru byandika batazongera gutumirwa no kurema udutsiko muri icyo kigo byaviriyemo bamwe mu bakozi kwirukanwa n’ibindi byinshi twamubajije.

Ku kibazo cyo gukora imbuga bamwe mu bakozi ba MHC Denyse Kanzayire yavuze ko ibyo bintu ajya abyumva gutyo ariko nta gihamya bafite.Ikindi kibazo twamubajije niba guhora bajyana abanyamakuru mu Ntara bakandika inkuru aribyo bita amahugurwa bahora bakora hari umusaruro bitanga cyangwa aribyo byitwa kongerera ubushobozi itangazamakuru dore ko MHC arizo nshingano yahawe maze avuga ko ari amahugurwa no gufasha abanyamakuru kugera ku makuru .

Ku kibazo niba ari amahugurwa kujyana abanyamakuru mu Turere cyangwa mu Ntara  avuga ko ari amahugurwa, twamubajije niba abakozi ba MHC bafite ubushobozi bwo guhugura abanyamakuru barimo n’abanditsi b’Ibinyamakuru kuko ntago ari buri mukozi wese ko aba afite ubushobozi bwo guhugura maze Denyse Kanzayire avuga ko buri mukozi wa MHC afite ubwo bushobozi bwo guhugura abanyamakuru n’abanditsi bakuru b’ibinyamakuru.

Ku bijyanye no kuvuga ko abanyamakuru bamaze imyaka mu mwuga bashyize kuri black list cyangwa batazongera gutumirwa mu mahugurwa ngo hanewe abashyshya nibo bumvira  Denyse Kanzayire akaba yarabihakanye ariko hakaba hari bamwe mu banyamakuru batagitumirwa nkuko hari ababidutangarije.

Umwe mu bo twaganiriye ariko adusaba kudatangaza amazina ye yagize ati “Twarabyumvishe ko twe tumaze imyaka muri uyu mwuga MHC ngo itazongera kudutumira ariko bamwe muri twe baratumirwa bitewe n’uburyo bafite abo baziranye muri kiriya kigo .Ubu se uyu mwaka urarangiye hari abahuguwe inshuro nyinshi mu gihe twe nta na rimwe turahugurwa ukibaza icyo bashingiraho batumira abantu bamwe gusa abandi ntibatumirwe bikatuyobera”.

Undi nawe wari muri ayo mahugurwa ibyo byavugiwemo ko abanyamakuru bakuze bakwiye gushaka ibindi bakora ndetse bishyigikiwe n’abayobozi ba MHC ubwo baheruka I Huye yagize ati “Narabyumvise birambabaza cyane ndetse mbabwira ko iryo ari ivangura kuko niba mushinzwe guhura abanyamakuru muhugure bose mutavanguye cyeretse niba Leta ariyo yabategetse kandi ntiyabikora”.

Hari undi nawe wagize ati “Bigeze ku mbwira ko nzajya gutoza mu itorero ry’abanyamakuru igihe kigeze bambwira ko batakinyeneye ko abayobora itorero bankuyemo nibaza niba iyo habaye gahunda zihindutse batamenyesha umuntu ,icyo gihe natekereje ko ari amanyanga ariko nyine ndicecekera.

Undi nanone ati batumira n’abantu badafite ibyangombwa bafite imbuga zigitangira bakitwaza ngo bakinnye umupira w’Impamyabigwi .

Yakomeje avuga ati nibajije imikorere nk’iyo ndumirwa ntangira kubona ko hari abantu bigira ba kibamba bigakunda bagakora ibyo bishakiye ,bakirukanisha uwo badashaka ,bagatumira uwo bashatse uwo badashatse ntibamutumire ndetse nibwo namenye ko itangazamakuru mu Rwanda rifite ibibazo byinshi kandi bikomeye niba abantu bagifite imikorere nk’iyo muri iki gihe.

Kanzayire Denyse yatwibwiriye ko hari umunyamakuru wamwoherereje ubutumwa bugufi kuri Telephone amusaba kumushyira ku rutonde rwabazahugurwa amwemerera amafaranga runaka ,kimwe mu bigaragaza ko uwo muntu nawe yabyumvise ahandi bivugwa ko abajyanwa muri ayo mahugurwa hari icyacumi bakwa ariko Kanzayire akaba yaravuze ko yamubwiye ko ibyo atabikora ko ari icyaha.Hari abantu hirya no hino harimo n’abayobozi b’ibitagazamakuru bahora bibaza impamvu MHC ihora itwara abanyamakuru mu Turere niba aribyo byitwa kongerera ubushobozi itangazamakuru aho gukora imishinga igaterwa inkunga.

Kuri iki Denyse akaba yaravuze ko MHC ariyo itegura amahugurwa igatumira ibitangazamakuru bikaboherereza abanyamakuru ariko bigakorwa nabi ku buryo usanga habamo abahamagara bagatereta bakinjizwamo abandi bagakurwamo ku buryo ushobora gutekereza ko MHC atari ikigo cya Leta.

Hari n’ikibazo cy’amafaranga iyo hagiye kuba amahugurwa abakozi bose bagabana ngo yo guhamagara abanyamakuru  ku buryo buri mukozi wese ayahabwa kandi menshi ku buryo hari ababiza niba ushinzwe itangazamakuru muri icyo kigo atahamagara abo bashaka gutumira?hari ababifata nko gusesagura umutungo wa Leta .

Denyse Kanzayire akaba yaravuze ko buri kigo kigira uburyo gikoramo nabo bakaba ari uko bahisemo gukora nk’ikipe cyangwa gukora nka team.

Hari ibindi byakomeje kuvugwa byo guhanagana mu bayobozi ba MHC bamwe ndetse barirukanwa uwitwa Ntwari Nathan n’undi witwa Peter aho bivugwa ko Peter yazanywe muri MHC na Peacemaker aribyo Nathan ashobora kuba yarazize nawe akirukanwa kubera gutahura ayo makuru ariko Denyse akaba yarabihakanye ko ataribyo.

Ibi byo gusanga abayobozi birirwa bahanganye aho gukora akazi bakirirwa buri umwe ashaka uko yirukanisha undi na Perezida Kagame yabivuzeho ubwo yari mu Nteko ishingamategeko mu muhango w’Uturere ubwo twesaga imihigo ko hari abayobozi birirwa mu makimbirane ntibakore akazi uko gakwiye.

Hari abavuga ko guhora batwara abanyamakuru mu Turere ari uburyo n’abakozi ba MHC baba bishakira amafaranga ya misiyo kuko iyo bagiyeyo kenshi nabo babona menshi kuko hari abatabyumva impamvu umwaka ushira n’undi ugashira aribyo bakora gusa nkaho nta bindi abanyamakuru bahugurwamo bidasabye kujya mu Ntara imyaka yose.

Izakomeza kubera ko imaze kuba ndende kandi tudashaka kurambira abasomyi ibyiza ni uko twazayikomeza n’ibindi bibazo twaganiriye n’umuyobozi wo muri MHC.………..

Gatera Stanley

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.