umu amakuru- Uwarashe abantu I Las Vegas yari afite imbunda 23 mu cyumba cya Hotel n’amasasu ibihumbi | Umusingi

Uwarashe abantu I Las Vegas yari afite imbunda 23 mu cyumba cya Hotel n’amasasu ibihumbi

Please enter banners and links.

Umugabo witwa Stephen Paddock warashe ku bantu bari mu gitaramo i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akicamo 59, yari umukire wahoze ari umubaruramari wari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hotel uwarashe abantu yari arimo

Ikinyamakuru kitwa The Sun cyatangaje ko uyu mugabo yari afite imbunda 23 mu cyumba cya Hotel yitwa MandalayBay akaba yakoresheje inyundo mu kumena amadirisha kugirango abone uko arasa abantu bari mu gitaramo.

Polisi ikaba yatangaje ko no mu rugo rwa Stephen Paddock basanzeyo imbunda 19 ,ubu bwicanyi bukaba aribwo bwa mbere burasiwemo abantu benshi mu mateka ya America.

Nguwo Stephen Paddock

 Wall Street Journal yo ivuga ko mu mbunda zakoreshejwe mu kurasa abantu hagapfa abagera kuri 59 hagakomereka 527 harimo izo mu bwoko bwa AR-15-style na AK-47 bakavuga ko hari n’ibindi birwanisho bikomeye byasanzwe mu rugo rwe.

Sullivan n’umucuruzi w’imbunda na za Guitars ari nawe nyiri iduka Stephen Paddock yaguraga imbunda yakoresheje mu kwica abantu akaba yavuze ko Stephen Paddock yari umukiriya wabo ariko atagaragaragaho ko afite ikibazo mu mutwe kandi imyirondoro ye yagaragazaga ko ntakibazo afite ndetse ko nta cyaha gikomeye yigeze akora akaba yihanganishije imiryango yabuze ababo.

IS yigambye iki gitero ko ariyo yagikoze ko uwarashe abantu yaramaze igihe gito ahinduwe kujya mu idina ya kisiramu ariko FBI ikaba yahakanye ayo makuru ivuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko ari igitero cyagabwe na IS.

Umugabo umwe ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu cyumba cyegereye icy’uwo mwicanyi akaba yabwiye Ikinyamakuru The age ko yumvaga abantu bataka abandi biruka bahunga nawe ahungira hirya yaho yarari ajya mu gikoni cya Cassino aho twarebaga imirabyo y’amasusu menshi cyane ,twabonye na kajugujugu nyinshi zizenguruka hejuru ya Hotel twari turimo.

Muhungu John –Kampala

 

2,869 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.