umu amakuru- Umugiraneza Rose agiye gusubiza Mutsindashyaka muri gereza kubera uburiganya, hari n’undi yahemukiye | Umusingi

Umugiraneza Rose agiye gusubiza Mutsindashyaka muri gereza kubera uburiganya, hari n’undi yahemukiye

Please enter banners and links.

Mu gihe Perezida Kagame yari mu gihugu cy’Ububiligi aho yari yagiye kuganira n’Abanyarwanda baba I Burayi amaze kubagezaho impanuro yari yabageneye yahaye umwanya abantu bafite ibibazo kugirango bamubaze.

Umudamu witwa Umugiraneza Rose umucikacumu wiciwe n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabajije Perezida Kagame ikibazo cy’umuntu wari umuyobozi ukomeye icyo gihe wamuriganyije akanga kumwishyura amafaranga y’inzu ye yari yayimugurishije aho kumwishyura amafaranga ye bari bumvikanye amuhaho make andi akajya amubwira ko yagize ibibazo bikomeye kuko uwo mudamu yari afite inguzanyo muri bank itishyuye ariko iyo nguzanyo ikaba ntayo ahubwo bwari uburyo bwo gushaka kumwambura amafaranga ye.

Inzu ivugwaho ibibazo na Ugiraneza Rose iba ku Gisimenti

Perezida yabwiye uwo MudamuUmugiraneza Rose ko niyo aza kuba afite inguzanyo ya bank ntabwo yayishyura atabanje kubikubwira ngo ubimwemerere .Perezida Kagame yagize ati “icyo kibazo tuzagikemura ndabizi neza ko aho ari afite amafaranga yo kukwishyura”.

Mutsindashyaka Theoneste

Uwamwezi Josephine

Umugiraneza yavuze ko inzu ye yari hafi yo kwa Lando kandi aho hantu Mutsindashyaka yari ahafite ni Hotel ye yitwaga Landstar yaje kugurishwa ndetse ubu ikaba ikorerwamo ubucuruzi butandukanye.

Nyamara ikibazo gishobora gukomera Perezida Kagame adafashije abo yemereye ko ibibazo byabo bizakemuka kuko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko inzu Mutsindashayaka nawe yayigurishije akayibonamo akayabo nyuma yo kuva muri gereza kuko yari afite ibibazo by’amafaranga ahitamo kuyigurisha.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi kibagezaho amakuru acukumbuye ubu kikaba kirimo gushaka uwaguze iyo nzu kuri Mutsindashyaka kugirango tumenye amafaranga yayiguze ubwo nawe azarega Mutsindashyaka cyangwa se Mutsindashyaka azamusubiza amafaranga ye amwngerereho inyungu ,mbese ibyo byose tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo no gushakisha Mutsindashyaka Theoneste kugirango adusobanurire neza ibijyanye n’inguzanyo avuga yishyuriye Umugiraneza Rose ariko ntibiradukundira ko tumubona ariko amakuru akaba atubwira ko asigaye akorera mu gihugu cya Kenya  tukaba tugikomeje gushakisha uko twamuvugisha ,ndetse bikaba bivugwa ko  afiteyo akazi keza cyane ku buryo kwishyura ibyabandi yanyanganyije bitamugora.

Bamwe mu bumvise Perezida Kagame abaza Umugiraneza Rose ati urifuza iki akavuga ko yifuza ko amwishyura amafaranga yamusigayemo  batangiye kumugira inama ko ayo mafaranga atamwishyuye hakaba hashize imyaka myinshi agomba gusaba Mutsindashyaka akamushyiraromo n’inyungu kuko inzu ya Umugiraneza yamwinjirije cyane.

Ikibazo iyo cyatangiye kumenyekana havugwa byinshi hari abatangiye kuvuga ko Mutsindashyaka Theoneste inzu yariganyije Umugiraneza Rose yayigurishije atinya ko yazamuteza ibibazo none ibibazo byavutse arabihungira he?cyangwa biramusubiza muri gereza.

Uyu mugabo witwa Mutsindashyaka Theoneste yabaye umusitari cyane ubwo yari ayoboye umujyi wa Kigali agatangira gusenyera abantu bamwe na bamwe ku buryo hari abamuhimbye andi mazina kubera gusenya amazu y’abantu batandukanye.

Mutsindashyaka yaje guteza ibibazo uwitwaga Mirimo amuteza igihombo gikomeye ku nyubako ye iri Nyabugogo ariko kubera ko Mirimo yari umugabo ufite amafaranga kandi uzi uburenganzira bwe yamureze mu Nkiko birangira Mirimo yishyuwe igihombo cyose yatewe na Mutsindashyaka.Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye ni uko atari abo yahemukiye gusa ahubwo hari undi mucikacumu yahemukiye bikomeye witwa Uwamwezi Josephine abantu bazi ku izina rya Nyiragasazi aho nawe yamuteje igihomba akabeshya ko inzu ya Uwamwezi ya etaje iri mu Mujyi hagati ko ishobora kugwa ko ikwiye gusenywa kandi iyo nzu ikaba yari ikiri mu ideni rya Bank biba ngombwa ko ihagarikwa ndetse iragurishwa ku buryo Uwamwezi byamuviriyemo kugira ibibazo bikomeye.

Hari abibazo icyo Mutsindashyaka apfa n’abagore babacikacumu?aho kubafasha ngo biteze imbere nabo ahubwo akabarwanya,ubu se ikibazo cya Umugiraneza Rose azagikizwa n’iki?ubu se na Uwamwezi Josephine ahagurutse agatangiza urubanza cyangwa nawe akazagira amahirwe yo kwibariza Perezida Kagame bikaba ngombwa ko nawe amwishyura yabivamo?.

Tubabwire ko iyi nkuru tuzayikomeza nyuma yo kumva Mutsindashyaka Theoneste icyo avuga ku byo yarezweho kuri Perezida Kagame tariki 10 Kamena 2017 muri Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’Ububiligi.

Perezida Kagame akwiye kunenga bamwe mu bayobozi basiragiza abantu nk’umuntu uba wateze indege akaza bakamusiragiza akarinda asubirayo kugeza ubwo abaturage bibwiriye Perezida bati ntaho tutageze ariko byaranze ,mu gihugu bashima ko gifite imiyoborere myiza akwiye kureba uko yacyemura icyo kibazo kandi ibibazo by’amasambo birahari byinshi cyane.

Gatera Stanley

 

4,422 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.