umu amakuru- Yananiwe Ikinyamakuru azashobora kuyobora igihugu? | Umusingi

Yananiwe Ikinyamakuru azashobora kuyobora igihugu?

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2017 uwitwa Mpayimana Philippe yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali kigamije kubagezaho ingorane yahuye nazo ubwo yarimo ashakisha abamusinyira kugirango ageze umubare w’abantu Komisiyo y’amatora isaba ku muntu ushaka kuba kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Mpayimana mu ngorane yahuye nazo harimo kwibwa liste z’abantu bari bamusinyiye n’ibindi bitandukanye.

Buri gihe iyo uyu mugabo ahamagaye abanyamakuru usanga basa n’abamupinga ko ataba Perezida kubera impamvu nyinshi zimwe muri izo nkaba ngiye kuzibabwira.

Uyu munsi Mpayimana yabajijwe niba Ikinyamakuru cye Ishya n’ihirwe cyaramunaniye azashobora kuyobora igihugu?.

Mpayimana kuri iki kibazo yari iminwa avuga ko ikibazo kitari ku kinyamakuru cye gusa ahubwo ari ikibazo kiri ku binyamakuru byose byandika avuga ko nahabwa amahirwe akaba Perezida azakemura ikibazo cy’ibinyamakuru ariko bakaba bari bamubajije mbere yo gushaka kuba Perezida we icyo yakoze bavuga bati dore yakoze ikintu runaka abantu bose bakakimenya mbere yo kujya muri politike kirabura icyo yagerageje n’Ikinyamakuru nacyo kiramunanira.Ikindi yabajijwe niba afite gahunda yo kujya guhura n’umukuru w’Ingabo z’uRwanda n’umukuru wa polisi y’igihugu akabaganiriza ku migabo n’imigambi ye yo kuyobora igihugu dore ko aribo barinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo maze avuga ko n’amara kurahira hazaba hari idarapo ry’igihugu n’Ingabo niyo polisi azazubaha akarahira afashe ku idarapo.

Mpayimana ikindi gituma ba mupinga n’uburyo akora ibintu usanga bisuzuguritse nko guhamagara abanyamakuru mu kumba ka ngana ubusa abanyamakuru bakabura aho kwicara ,akavuga arya indimi adashobora kuvuga yemye nk’umuntu koko uzaba Perezida.

Uyu mugabo Mpayimana akeneye umuntu umugira inama kuko hari igihe umuntu agira gahunda nziza ariko uburyo akora bigatuma za gahunda nziza zipfa ubusa nawe akwiye gushaka umujyana mwiza .

Gatera Stanley

2,343 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.