RURA yaciye MTN Rwanda miliyari 7 z’ibihano kubera amanyanga ikora
— May 17, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko cyahannye ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda Ltd kubera kudakurikiza ibikubiye mubyo yemerewe gukora. Bityo icibwa miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’ibihano.
RURA ivuga ko MTN Rwanda yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda (MTN Regional Hub) mu gihe yari yabibujijwe n’uru rwego ngenzuramikorere, urwego ruvuga ko MTN yakoze ibi kandi yari yabibujijwe ikanabwirwa ko nibikora izabihanirwa by’intangarugero.
Mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa gatatu ivuga ko mu kubikora MTN Rwanda Ltd yarenze kubyo bavuganye, ku bisabwa no ku mategeko n’ibindi bahawe n’uru rwego rushinzwe ubugenzuzi aribyo bamwe bise amanyanga ya MTN.
RURA isobanura ko ku itariki 04 Gicurasi 2017 yaganiriye na MTN Rwanda kuri uko kurenga ku mategeko ndetse ngo ihabwa umwanya ngo yisobanure .
RURA ivuga ko muri uko kubonana MTN Rwanda Ltd yemeye uko kurenga ku byo yemerewe gukora.
Kuri iyo mpamvu, RURA ivuga ko ihanishije MTN Rwanda kwishyura miliyari 7 na miliyoni 30 z’amanyarwanda (7 030 000 000Frw).

Ikinyamakuru Umusingi twagerageje kuvugisha MTN Rwanda kugirango isabanurire abasomyi bacu icyabateye kurenga kubyo babujijwe mbere none bikaba bitumye bahanwa bikomeye ariko ntibyadukundira .
N’ubusanzwe iki kigo gisigaye kivugwaho imikorere mibi aho usanga zimwe muri serivise gitanga zidashimisha abazikoresha zimwe muri izo serivise harimo kugura umuriro ukoresheje Mobile money aho rimwe na rimwe ugura umuriro ugatinda kubona uwo muriro iyo ari ninjoro ho bigakabya.
Mu bindi binengwa n’uburyo internet yayo nayo kuyigura kuri mobile money nayo ubutumwa butinda kuza rimwe na rimwe hakagira abagura inshuro nyinshi bazi ko byanze kandi ari ugutinda kuza.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “numvise ko RURA yahannye MTN Rwanda ariko dusigaye twumva bayihana birenze kuko isigaye iduha services mbi cyane zirimo mobile money kwanga ,kubikuza bikanga n’ibindi byatumye tuyanga rwose ahubwo ibindi bigo bikora nkayo byari bikwiye guhita bifatira aha bikayikuzaho igahomba”.
2,121 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply