Umugore wa mbere w’Umusiramu mu bishe Andrew Kaweesi yagejejwe mu rukiko abantu baratangara
— May 14, 2017
Please enter banners and links.

Umugore wa mbere wafashwe na polisi muri Uganda bivugwa ko yari mu bacuze umugambi wo kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi yagejejwe mu rukiko kuburana ibyaha aregwa n’abandi bagera kuri 22.
Uyu mugore witwa Nuriat Saudah Ayub ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza yari yitwikiriye agatambaro ku mutwe ubona nta bwoba afite akaba yari kumwe n’abagenzi be babagabo uko bari 6 bose abandi bakaba baheruka kuburanishwa mu rukiko rwa Nakawa.
Abandi bashya harimo Asuman Mugoya w’imyaka 29, Lutu Kimuli Mabira 45, Ali Mugoya, Shafik Kasujja 26, Sinani Hibwangi, Abdurah Kalla Tiga na Saudah Ayub 55.Aba bose barashinjwa ibyaha bitanu .


Imbere y’umucamanza Noah Sajjabi basomewe ibyaha bashinjwa birimo kwiba imbunda umunsi bica Andrew Felix Kaweesi kuko imbunda y’uwamurindaga Kenneth Erau yibwe ,ibindi byaha harimo kuba ibyihebe (Terorist),kwica n’ibindi byaha bitandukanye.

uyu yishwe urubozo afungiwe ahitwa Nalufenya acyekwaho kwica Andrew Felix Kaweesi ariko nyuma basanga ari umwere
Umushinjacyaha urega aba bantu witwa Racheal Nabwire yavuze ko aba bantu n’abandi bari muri gereza ya Luzira mu kwezi kwa gatatu tariki 17, saa tatu za mu gitondo bagiye mu gikorwa kibi cyo kwica Felix Kaweesi, n’umupolisi wamurindaga Kenneth Erau n’umushofiri we Geofrey Mambewa ahitwa Kulambiro muri Nakawa bose barabica.
Aba uko ari 13 bo kiciro cya kabiri kuko hari abandi bari babanje kuburanishwa bari bafungiye ahitwa Nalufenya aho bivugwa ko abajyanwayo bicwa urubozo ,aba nabo bakaba baraje ku rukiko bafite ibikomere n’ibisebe ku maguru no mu ntoki .
Hari babiri bari batari ku rutonde umucamanza yasomye bivugwa ko polisi yatinye kubazana kubera ibisebe bafite ariko umucamanza ategeka ko bose bazagarurwa ku itariki 18 uku kwezi bose hatabuzemo n’umwe.
Sarah Ayub Murumuna wa Nuriat Saudah yavuze ko mukuru we yafashwe n’umugabo we Abbas Fikiri n’umuhungu wabo Isma Abbas w’imyaka 15 bafatiwe mu rugo rwabo aho batuye Kisenyi muri Mbarara ku itariki 7 Gicurasi 2017 saa tanu z’ijoro.
Umuhungu wabo we nyuma yararekuwe ariko Nuriat n’umugabo we ntibarekurwa ndetse ubwo Nuriat yagezwaga imbere y’umucamanza ,umugabo we ntiyazanywe mu rukiko kubera impamvu zitamenyakanye .
Ubwo bafatwaga n’imodoka yabo yo mubwoko bwa Fuso yaratwawe kandi ariyo bakoreshaga mukurera abana babo uko ari 13 ,ubu abana bakaba bari mu buzima bubi kubera ingaruka z’ibuaha by’ababyeyi babo.
Bivugwa ko uyu mugore n’umugabo we bari bafite abandi bafatanya mu kwiba abantu babatera ubwoba muri Kampala ,Mbarara ,Tororo ,Busia nahandi henshi.
Abantu bari baje mu rukiko batangajwe no kubona umugore umwe mu bagabo binshi kuba yaragiye mu mugambi wo kwica Andrew Felix Kaweesi no mu bindi byaha bikomeye kandi ubundi ibyo byaha abagore babitinya we akaba yarabitinyutse ndetse ubona no mu rukiko ntabwoba yarafite.
Muhungu John Kampala
2,763 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply