Umugabo w’imyaka 38 yimanitse mu giti mu ishyamba kubera umugore we amuca inyuma
— May 14, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 11 Gicurasi 2017 Umugabo witwa Sebishyimbo Emmanuel yasanzwe yimanitse mu giti mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Nyabageni, mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.
Aya makuru y’uko Sebishyimbo yiyahuye yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène yavuze ko uyu mugabo bivugwa ko yiyahuye bitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma.
Yagize ati “Nibyo yariyahuye ariko byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane; yashyinguwe ejo gusa bivugwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ngo kuko yamucaga inyuma.”
Yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe bigaragara mu Karere ayobora ndetse anaboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru yo mu ngo zifitanye amakimbirane mu rwego rwo kwirinda impfu nk’izi.
Uyu mugabo yasize umugore n’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango gikomeje kwiyongera ku buryo usanga mu nkiko abasaba ubutane ari benshi ndetse ugasanga abana badahabwa uburere bukwiye bw’ababyeyi.
Abazungu bo iyo batandukanye ntago abana bagira ingaruka nkuko muri Africa bahura nazo kuko usanga iyo bagiye kubana bagasezerana bavanga umutungo buri umwe akazana 100% bajya gutandukana bakagabana kuko buri umwe aba afite ibyo yazanye mu gihe muri Africa akenshi usanga abagabo aribo babihomberamo aribo baba barashatse imitungo bamara gusezerana nyuma bagira ubwumvikane bucye bikaba ngombwa ko bagabana imitungo kandi umugore akenshi ntayo aba yarazanye.
Icyo gihe abagabo usanga bareba cyane ku mitungo yabo bakirengagiza kwita ku bana kandi abana baba barengana baba bagomba guhabwa ibyo bagenerwa ugasanga abagabo barahima abagore banga kubahahira cyangwa kuriha amafaranga y’ishuri kubera guhima umugore biturutse ku mitungo.
2,589 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply