Umubare w’abana Polisi yafatiye mu tubari uratangaje
— May 13, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 13 Gicurasi 2017 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abana yafatiye mu tubari dutandukanye mu mukwabu yakoze hiryo no hino mu mijyi igize igihugu, yafashe abana 90 batujuje imyaka y’ubukure bari mu tubari.
Mu mujyi wa Kigali, hafashwe abakobwa 11 n’abagabo bane barimo umwe ukekwaho gusohokana umwe mu bakobwa, abandi batatu bakaba ari bene utubari bafatiwemo.
Kuwa 13 Gicurasi 2017, ubwo polisi yarekaga itangazamakuru abafatiwe mu mujyi wa Kigali, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurengera abana.

Abana bafashwe bafunzwe

Banyiri tubari nabo bafashwe
Yagize ati “Dufite amategeko arengera abana. By’umwihariko iryo twubahirije, kuko twaraye dukoze mu gihugu hose, kwari ukureba ko abafite utubari bumvise neza ubutumwa bwatanzwe bw’uko nta mwana utarageza ku myaka 18 ujya mu kabari.”
Yongeyeho ati “Abafashwe ni bene utubari, abazana abana n’abana ubwabo. Mwabonye ko haje ababyeyi babo kuko nta mwana uza kurekurwa hataje umubyeyi cyangwa umurezi we kugira ngo umujyana ashyiremo ingufu atazagaruka mu kabari.”
Umwe mu babyeyi ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wafashwe utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko umwana we yize izo ngeso ari mu mashuri yisumbuye.
Yagize ati “Yajyaga atubeshya ariko ubu noneho twamufashe. Akomeza avuga ko abyize vuba kuko yabyaye akiri umunyeshuri. Basiga batubeshye ngo bagiye mu nsengero cyangwa gusura bagenzi babo. Ndasaba ababyeyi kuba maso.”
Umwe mu bafite utubari twafatiwemo abana, duhita tunafungwa, yagize ati “Twari tuzi ko ari amakosa kuko twanasabwe gushyiraho ibyapa bimenyesha ko nta mwana uteri kumwe n’umubyeyi wemerewe kuza mu kabari.
Birakorwa ariko abashinzwe kureba abinjira hari igihe barangara cyangwa bagahabwa ruswa, bigatuma hari abashobora kubaca mu rihumye nkuko bacika umubyeyi. Ni isomo tubonye, akenshi twizeraga ababishinzwe.”
Gutwara inda kw’abana ni ikibazo kimaze kuba nk’icyorezo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana, Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, yavuze ko uretse kunywa inzoga bakiri abana, kujya mu kabari ku biganisha abana b’abakobwa ku nda zitateganijwe, asaba abantu gutanga amakuru y’aho babonye umwana ujya mu kabari.
Yagize ati “Kujya mu kabari ku bana, bakanywa inzoga ni cya kiyobyabwenge. Nta bwenge aba agifite, aba igikoresho. Ashobora gusambanywa cyangwa gukoreshwa ibibi byose. Buri wese abe ijisho rirebera mugenzi we.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Odette Uwamariya yavuze ko ubusinzi ku rubyiruko ari ikibazo gihangayikishije igihugu.
Yagize ati “Iki ni ikibazo kiduhangayikishije cyane cyane ko iyo uvuze ikibangamiye urubyiruko utekereza ubuzima bw’igihugu. Byanaganiriweho mu nama y’umutekano ku rwego rw’igihugu, hafatwa umwanzuro ko twese dufatanya tukarwanya iki kintu kigiye kuba icyorezo.”
Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganyiriza igifungo kiri hagati y’amezi atatu kugeza kuri atandatu, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni uwajyanye umwana mu kabari ndetse no gufunga akabari kanze kubahiriza amategeko.
2,976 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply