umu amakuru- Ruswa y’igitsina akarengane n’ikimenyane bivugwa muri Skol abakozi barasaba ko abayobozi babo birukanwa mu Rwanda | Umusingi

skol-lager-rw-newsRuswa y’igitsina akarengane n’ikimenyane bivugwa muri Skol abakozi barasaba ko abayobozi babo birukanwa mu Rwanda

Please enter banners and links.

skol-lager-rw-news

Abakozi bakora mu ruganda rukora inzoga yitwa Skol n’abandi birukanywe barasaba Leta ko yirukana abayobozi bayobora uruganda rwa Skol kubera ubukoloni bazanye mu Rwanda cyane cyane bukorerwa abakozi bakora muri urwo ruganda.

 Umwe mu bakozi birukanywe azira ubukoloni bw’abayoozi b’uruganda rwa Skol witwa Obedi aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “ibibera muri Skol biteye ubwoba turasaba Leta ko yatabara ikirukana abayobozi ba Skol bakomoka mu gihugu cy’uBubiligi kuko bashobora kuba bazi ko iki gihugu kigikolonejwe nka cyera bagakora ibyo bashaka kandi iki ari igihugu kigendera ku mategeko”.

Obedi avuga ko yakoraga ku mashini ikora inzoga ariko uburyo yirukanywemo akavuga ko ari akarengane gakabije aho avuga ko hari umuntu wanditse ku kabati k’umwe mu bayobozi ,ibyo yanditseho bivuga ngo   wowe kanaka …….tudashaka kuvuga amazina ye wirukanye kanaka …….na kanaka …..nabo tutaribivuge amazina yabo kubera impamvu ariko twabishatse umwaku wabo uzagufate wanterahamwe we.

Obedi avuga ko umukono w’umuntu wanditse ku gikuta cyangwa ku kabati utandukanye n’uwanditse ku rupapuro bityo umuyobozi wabo nyuma yo kubona ubwo butumwa bari bamwandikiye ku kabati ke yabwiye abakozi bose kwandika ibibazo bafite abaha impapuro barabyandika nyuma hafatwa umwanzuro ko ari Obedi wabyanditse kandi ari ukumubeshyera kuko nta kigaragaza ko ariwe.

Obedi avuga ko kubera ibyari byanditswe ku kabati k’umuyobozi byari bikomeye harimo n’ingengabitekerezo ubuyobozi bwa Skol bwari kwitabaza Polisi igakora iperereza bityo uwabikoze agahanwa hakurikijwe amategeko.

geoffrey

Geoffrey Van Runckelen ushinzwe abakozi akaba n’umunyamategeko muri Skol (Photo internet)

Kubera ko Obedi n’abandi bakozi bari batangije Sindika yo kujya irengera abakozi nyuma yo kubona abayobozi ba Skol babakoreraga akarengane gakomeye n’ubukoloni bukabije ,ubuyobozi bwa Skol bubimenye ko hari Sindika igiye gutangira irengera abakozi nibwo bahimbye bavuga ko Obedi yirukanwa kubera ko ariwe wanditse ubutumwa ku kabati ariko bashaka kumwikiza kubera Sindika.Ubu Obedi akaba agiye kurega ikigo cya Skol mu Nkiko kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

Uretse Obedi hari n’undi mukozi  wadusabye kudatangaza amazina ye nawe wanze gutanga ruswa y’igitsina arirukanwa nawe akaba ashaka kurega mu nkiko iki kigo cya Skol.

Skol5

Skol

Imodoka bivugwa ko umushoferi wahawe akazi mu buryo bagenzi be bakoranye ikizamini batishimiye bavuga ko yahise akora impanuka

Kuwa 7 Ukuboza 2016 tuganira n’uwo mukozi wirukanwe azira kwanga gutanga ruswa yagize ati “ndashaka guhangana na Skol kuko abayobozi bayo ibyo bakora ni ubukoloni wagiranga ntago ari mu Rwanda bakorera .Iki ntago ari igihugu cy’uBubiligi kandi ubukoloni twaraburangije ahubwo turasaba ko Leta yirukana abayobozi ba Skol kuko abakozi bamerewe nabi bafatwa nabi bikorera ibyo bashaka turakora kandi hari amategeko agenga umurimo n’abakozi”.

Uyu mukobwa avuga ko hari ikindi bavuze bajya kumwirukana ko yatanze ibipimo by’inzoga zikangirika bigateza igihombo ariko akavuga ko ibipimo yatanze byaribyo ahubwo inzo yangiritse hari uwari wamusimbuye kandi we ntibigeze bamubaza.

Uyu mukobwa avuga ko yasimbuwe saa yine z’ijoro yerekanye buri kimwe cyose nta kibazo gihari ariko uwamusimbuye amuhamagara saa cyenda z’ijoro amubwira ko inzoga yangiritse.Kuki batabajije uwamusimbuye cyangwa kuki batirukanye uwamusimbuye kuko inzoga zangiritse ariwe uri ku kazi ahubwo birukana uwari watashye.

Aho niho bavuga ko abayobozi ba Skol bakorera abakozi akarengane ndetse bagasaba ko birukanwa mu Rwanda.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza abayobozi ba Skol niba izo nzoga zamenyekanye ko zangiritse aho zagiye niba zarakomeje zigacuruzwa cyangwa zaramenwe kubera ko abakozi bavuga ko babimenye hamaze gukorwa amakaziye menshi cyane ariko Geoffrey ushinzwe abakozi yanze kugira icyo abivugaho.

Ku bijyanye n’ikimenyane hari bamwe mu bakozi bakoze ikizamini muri Skol ariko batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko mu gutanga itangazo ry’akazi ,uburyo cyakozwemo n’umwe mu batsinze icyo kizamini habayemo ruswa ,ikimenyane abandi barabarenganya.

Abo bantu bakoze ikizamini mu nkuru iheruka twanditse kuri Skol bavugaga ko bamwe mu bakozi bakoze ikizamini hari abagiye bahamagarwa kuri Telephone  nyuma bakabwirwa ibyo bagomba gukora kandi abahamagawe bakabwira bagenzi babo bakoraye nabo kubera ko bari bazi ko ibyo bitabaho mu Rwanda byo guhamagara bamwe abandi bakabareka kandi ibyo bigaragaza ikimenyane na ruswa.

Abakozi ikizamini bari babwiwe ko uributsinde agomba kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko uwahawe akazi bikavugwa ko atari afite uruhushya rwo gutwara imodoka ahubwo afite urwo mu gihugu cy’uBurundi.

IMG-20161205-WA0001

Ayo niyo magambo yanditswe ku kabati bivugwa ko ariyo Obedi avuga ko yirukaniwe mu gihe Polisi ariyo yari gukora iperereza ikamenya uwayanditse agahanwa

Nyuma y’abo bantu kubitangariza Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 8 Ukuboza 2016 uwari wahawe akazi muri Skol bavugaga ko ntabyangombwa afite byo gutwara imodoka yahise akora impanuka agongesha imodoka ya Skol bigaragara ko ibyo bavugaga by’ikimenyane na ruswa ari ukuri.

Uwasabwe ruswa y’igitsina akanga kuyitanga bikamuviramo kwirukanwa yabwiye ikinyamakuru Umusingi ubwo twamusangaga aho akorera I Nyamirambo ko afite ibimenyetso by’umuyobozi wamusabaga ruswa y’igitsina ndetse afite ibimenyetso ko ubuyobozi bwa Skol bagiranye ibiganiro mbere y’uko bamwirukana ko akwiye gusezera bakamuha amafaranga runaka cyangwa bakamwirukana bakamuha amafaranga runaka hakibazwa impamvu ubuyobozi bwa Skol bugirana ibiganiro n’umukozi bashaka kwirukana bamwumvisha inyungu afite asezeye akazi cyangwa yirukanywe kandi ubundi ukoze amakosa ahita ahanwa hakurikijwe icyaha aba akoze.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 8 Ukuboza 2016 cyagiye aho uruganda rwa Skol rukorera maze kigirana ibiganiro n’umuyobozi ushinzwe abakozi ndetse akaba n’umunyamategeko wa Skol witwa Geoffrey Van Runckelen maze asobanurirwa ibyo byose bivugwa muri Skol arangije yanga kugira icyo abivugaho ariko asaba ko tumwandikira kuri Email ye akabona gusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyaramwandikiye  kuri Email ye ndetse n’ubutumwa bugufi bwa Telephone ye igendanwa adusubiza kuri email avuga ko Skol itajya isubiza ibibazo nk’ibyo mu itangazamakuru cyangwa ibibazo bibabigiye mu Nkiko ndetse ategeka ko inkuru twanditse mbere tuyikura ku rubuga rw’ikinyamakuru Umusingi.

Uyu mugabo ashaka gushyira iterabwoba ku wamubajije amakuru akirengagiza ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gutanga cyangwa kwaka amakuru ndetse ari n’itegeko gutanga amakuru.

Ikinyamakuru Umusingi gisanga akwiye gusobanurirwa ko gutanga amakuru ari inshingano kandi ko umuntu wese ashobora gutanga amakuru ayo ariyo yose n’ubwo we avuga ko ufite ikibazo muri Skol adakwiye kujya mu binyamakuru ahubwo akwiye kugana Inkiko.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi n’ubwo yanze ko ibyo tuganira byandikwa ariko we yavuze ko Skol ari ikigo kigenga gifite amahame kigenderaho bashobora kwirukana uwo bashatse cyangwa bagaha akazi uwo bashatse bitandukanye n’ibigo bindi bikorera mu Rwanda kuko byo bigendera ku mategeko agenga abakozi n’umurimo.

Geoffrey yashatse kuvuga ko bashatse gutanga akazi bashobora kugatangaza mu binyamakuru na cyangwa ntibagatangaze ndetse n’abakozi bakoze ikizamini bahitamo uwo bishakiye n’ubwo yaba yatsinzwe kuko ari ikigo kigenga.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umunyamategeko mu rugaga rurengera abakozi  COTRAF witwa Franscois atubwira guhamagara undi muntu ariko uwo muntu atubwira ko azawira umuyobozi wa COTRAF akatubwira ingingo irengera buri mukozi wese yaba ukorera ibigo byigenga cyangwa abakorera Leta ariko avuga ko n’uwaba akora mu kigo cyigenga ntago yirukanwa binyuranije n’amategeko.

Gatera Stanley

5,207 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.