umu amakuru-  Umunyamakuru Eminante arafunze acyekwaho ruswa | Umusingi

vufc0qi-659d7  Umunyamakuru Eminante arafunze acyekwaho ruswa

Please enter banners and links.

vufc0qi-659d7

 

Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante, amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cya ruswa, ndetse yamaze no gukorerwa dosiye.

Amakuru avuga ko Eminante yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

dsc_2206jpg-33b8-4acee

Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha ushinzwe Amadini muri RGB kugirango tumubaze kuri iki kibazo.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yemereye ko Eminante afunze ndetse akaba yarashyikirijwe parike (Ubushinjacyaha) ya Rusororo mu karere ka Gasabo.

7cb303a0b85784feff934aba4f70f1

Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, nta byinshi yavuze ku bikubiye muri dosiye ishinja Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante, kuko avuga ko n’ubwo yaba ari mu maboko ya Polisi ubushinjacyaha ari bwo bumufiteho ububasha n’amakuru ajyanye n’aho dosiye y’ibyo ashinjwa igeze.

Eminante wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri radio zitandukanye tudashaka kuvuga ku biganiro by’urukundo .

Hari hashize igihe mu Rwanda nta munyamakuru ufunze n’ubwo abenshi bafungwa bazira inkuru baba banditse we akaba ashinjwa kwaka ruswa.

Amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda yose ntacyo arabitangazaho ndetse n’ikigo cy’abanyamakuru b’igenzura RMC nacyo ntikiragira icyo gitangaza ku ifungwa rya Eminante .

3,057 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.