Ese Mussa Fazil wari umaze igihe kirekire muri Guverinoma ya Kagame yaba yazize umutwe witwaga FFU ?
— October 5, 2016
Please enter banners and links.

Ejo Kuwa 4 Ukwakira 2016 inkuru zari zakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga uburyo Perezida Kagame yahinduye Guverinoma akirukana bamwe mu ba Minisitiri agashyiramo abandi bashya.
Mussa Fazil Harerimana n’umwe mu ba Minisitiri bari batinze muri Guverinoma ya Perezida Kagame akaba yari ayoboye MININTER Minisiteri y’umutekano mu Rwanda ,na Minisiteri yari ayoboye nayo ikaba yakuweho.
Uwahoze ari Minisitiri Mussa Fazil Harerimana nyuma ya Musoni James akaba bakaba aribo bari bamaze igihe kirekire kurusha abandi muri Guverinoma ya Perezida Kagame ariko ubu akaba yeretswe umuryango aho agomba gusanga abandi baweretswe mbere ye bari ku gatebe.

Nguwo Mussa Fazil Harerimana afashe idarapo rya FPR aho gufata irya PDI (Photo Internet)
Hashize imyaka abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyamirambo bashinja Mussa Fazil kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no kuyobora umutwe w’insoresore witwaga Fanya Fujo Uwone (FFU)zashingaga bariyeri, akingirwa ikibaba n’ishyaka riri ku butegetsi kubera impamvu za politiki.
Mussa Fazil akaba yarabaye Minisitiri guhera muri 2006 akaba ariwe wari umaze imyaka myinshi muri Guverinoma ya Kagame.

Mussa Fazil abwira Diane Gashumba ati twe imyaka ibaye myinshi dukora reka tuhye gushaka ibindi dukora ni muze mugerageze namwe (Photo Internet)
Mussa Fazil akaba ariwe wa mbere wasabye ko Itegeko nshinga rihindurwa rikemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda none akaba yahembwe.

Iyi Minisiteri iragoye ndagiye ibisagaye IGP uzabikore (Photo Internet)
Ikindi Mussa Fazil avugwaho nyuma yo kwirukanwa ni uko bivugwa ko yari ayoboye Ishyaka rya baringa aho bavuga ko aho gufata idarapo ry’Ishyaka rye ahubwo yagaragaraga afashe idarapo ry’Ishyaka rya FPR Inkotanyi bityo bigatuma bavuga ko Ishyaka rye rya PDI Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, ari baringa .
Ku ngoma ya Mussa Fazil umutekano ntago wagenze neza kuko hari igihe muri Kigali abantu baterwaga ibisasu bagapfa ,hari igihe havuzwe ibyihebe bikorana n’imitwe yo hanze ya Jihads,Abayisiramu bamwe bafatiwe muri iyo mitwe ndetse bamwe bagerageza gutoroka bararaswa nk’uwitwa Mujyemangango,byatumye Fazil yamburwa urwego rw’ubugenzacyaha bujyanwa muri Minisiteri y’Ubutabera ,muri rusange Miniteri yayoboraga byari byaramucanze.
3,309 total views, 7 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
WHO IS THE CEO STANLEY GATERA?
Leave a reply