Gitifu wa Musha mu gihome na Rwiyemezamirimo undi yaratorotse
— September 26, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi yizewe aravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana ari mu gihome azira ishyamba rya Leta yagurishije.
Kuri uyu wa 26 Nzeli 2016 nibwo umwe mu baturage bo muri uwo Murenge wa Musha utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Gitifu wa Musha witwa Nsengiyumva Placide yatawe muri yombi mu minsi ishize acyekwaho kugurisha ishyamba rya Leta.
Tukimara kumenya ayo makuru Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburazirazuba IP Emmanuel Kayigi kugirango tumubaze niba koko amakuru avugwa kuri Nsengiyumva Placide ko afunzwe n’ibyo ashinjwa ariko ntiyatwitaba ndetse tumwoherereza n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyadusubiza.

Ishyamba rya Leta
Kuwa 31 Kanama 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyari cyabagejejeho inkuru ivuga uburyo mu Karere ka Rwamagana hari abayobozi biba amashyamba ya Leta bakayagurisha none abo bayobozi bakaba bamwe aribo batangiye gufatwa.
Ubu Nsengiyumva Placide wayoboraga Umurenge wa Musha akaba afunganye na rwiyemezamirimo witwa Jado ariwe wari wazanye imashini zitema ishyamba ,undi witwa Fisi umucuruzi I Rwamagana bikaba bivugwa ko yatorotse arimo kwihisha muri Kayonza.

Visi Meya ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis utungwa agatoki
Amakuru yiri shyamba ryari ryagurishijwe na Nsengiyumva Placide wayoboraga Umurenge wa Musha twahawe na Jado Kuwa 27 Kanama 2016 ni uko bivugwa ko hari abandi bayobozi mu Karere babiri inyuma ndetse batunga agatoki Visi Meya ushinzwe ubukungu witwa Mudaheranwa Regis n’abandi bayobozi bakomeye tuzabagezaho mu minsi yavuba kuko tutarabona ibimenyetso ariko tukaba turi hafi kubibona.
Jado avuga ko Visi Meya abyihishe inyuma ndetse ngo asaba raporo y’ibyo bikorwa bivugwa byo gutema ishyamba rya Leta kugirango agaragaze ko ikibazo atakizi kandi akizi ,ayo niyo magambo Jado aganira n’umunyamakuru yavuze.
Visi Meya ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis ubwo twamubazaga kuri iki kibazo akaba yaradusubije muri aya magambo Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ibivugwa ko na Visi Mayor MUDAHERANWA Regis avugwa muri dosiye cyamubajije kuri Telephone ye igendanwa ntiyayitaba ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi maze aradusubiza.
Ubutumwa yohereje bwagiraga buti ayo makuru sinzi aho wayakuye gusa ibyo ndumva ari uguharabika icyo kibazo kirakurikiranwa nababifite mu nshingano (natwe turimo)ubwo waza mu biro cyangwa ukagana kuri Polisi ugahabwa amakuru y’imvaho.

Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab yihisha camera yacu (Photo Umusingi)
Visi Meya ushinzwe ubukungu nyuma yongeye araduhamagara maze avuga ko ayo makuru inzego zitandukanye zirimo kuyakurikirana kandi na nyiri ubwite yarandikiwe ,uko byagenda kose ikibazo kigomba gukemuka uwabikoze agahanwa.
Icyo gihe havugwaga gupingana hagati ya Col.Karangwa n’umukire Fisi bivugwa ko Fisi yigeze kumurega ko avogera imitungo ye na Jado ahanganye na Gitifu Nsengiyumva Placide bapfa ko Jado yigeze gutema ibiti mu Murenge Placide yayoboraga mbere afatisha Jado ariko kubera ko Jado afite ba Kibamba bamukoresha byarangiye Jado abwiye Gitifu ko uwo akiniraho atamuzi kandi koko bahise bamutegeka kumurekura byihuse aramurekura kuva icyo gihe batangira guhangana.
Ntago deal nk’izo wazikina harimo abantu batumvikana ngo zibure kumenyekana cyangwa zibure kubateza ibibazo.

Twageze aho akabari ka Fisi gaherereye i Rwamagana turagafotora
Icyo gihe Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ko Jado ahamagarwa cyane n’abasirikare kubera yari afite amakuru yose uko byagenze ndetse n’amajwi n’amafoto byose abifite ndetse akaba yarabyeretse umunyamakuru ariko ati “ntawe nabiha n’umwe cyeretse mu rukiko honyine kandi nzabatsinda kuko njye sindi umukozi wa Leta njye bakodesheje imashini zanjye ntabindi bagomba kumbaza”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba maze avuga ko ayo makuru atayazi.
Ikinyamakuru Umusingi kibaza impamvu Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab twagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi akanga kutwitaba tukamwoherereza n’ubutumwa bugufi akanga kudusubiza ,uwo aba ari muyobozi nyabaki ?abandi bayobozi iyo ari mu nama yohereza ubutumwa cyangwa yayirangiza akaguhamagara ariko we kugeza n’uyu munsi yaricecekeye.
Igihe duherukana kuvugana na Fisi kuko ubu twagerageje kumuvugisha Telephone ye itanyuramo ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Fisi icyo abivugaho kuri Telephone ye igendanwa niba ibivugwa aribyo niba ishyamba rivugwa ariwe wariguze n’uwo yariguze nawe maze avuga ko ibyo bintu yabyumvise ariko bamubeshyera ko ibyo byose bishingiye ku makimbirane yagiranye na Col.Karangwa .
Fisi yagize ati “njye sindi umukozi wa Leta hari icyangombwa nigeze njya gusaba cyo gutema ibiti?ubwose barashingira he banshinja ibyo bintu ahubwo ngiye kongera kuvuga uburyo Colonel yangeye ku ntoteza (harrasment)kuko na mbere yajyaga aza agatuka abakozi banjye mu kabari kugeza ubwo nabibwiye umukuriye bamuha gasopo yo kutazasubira mukabari kanjye ubwo rero arashaka gukanga Jado ngo amvuge kandi ntibyashoboka”.Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kubagezaho amakuru yose .
Gatera Stanley
4,393 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply