Itohoza :Uburyo Sibomana na Rwagasana bayoboye ADEPR bahimba ibinyoma kuri UWABIMPURA Modeste
— September 4, 2016
Please enter banners and links.

Nyuma yaho inkuru zitangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye Ikinyamakuru Umusingi nkuko gisanzwe kibagezaho inkuru zicukumbuye cyacukumbuye ibivugwa hagati ya Pasiteri UWABIMPURA Modeste n’abayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana Tom na Sibomana Jean.
Ikinyamakuru Umusingi kopi gifite igaragaza ko Usabwimana Samuel yigeze guhagarika UWABIMPURA Modeste ku bu pasiteri aho Samuel Rwagasana Tom na Sibomana Jean bamuhirikiye Seibomana akongera kuyobora ADEPR bwa 2 yahise asubiza UWABIMPURA Modeste inshingano z’ubupasiteri .
Mu ibaruwa dufite Sibomana Jean yanditse avuga ko Usabwimana Samuel yarenganyije UWABIMPURA Modeste bityo akaba asubijwe inshingano zo gukomeza kuba Pasiteri.
Ibaruwa isinyeho na Sibomana Jean yo Kuwa 8/1/2013 nibwo yayisinye ko UWABIMPURA Modeste asubijwe inshingano ze nk’umupasiteri hanyuma abantu bakaba bibaza uburyo umuntu wasubijwe mu kazi ndetse agahabwa inshingano ubu aribwo bamenye ko yari afite amanyanga nkuko bibivuze mu bitangazamakuru bitandukanye.

Pasiteri UWABIMPURA Modeste
Mu kiganiro UWABIMPURA Modeste yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 4 Nzeli 2016 ku Kacyiru yagize ati “sinigeze nkorera umushinga amasezerano mfite n’akazi nahawe ko gukorera ADEPR nk’umukozi ushinzwe umusaruro (production)uwo mushinga ni uwuhe ko batawuvuga uko witwa?”.
UWABIMPURA Modeste akomeza avuga ko ibyo abayobozi ba ADEPR barimo ni ugushaka ko amanyanga yabo atamenyekana kuko ngo ni menshi harimo kuba Hotel Dove yitwa ko ari iya ADEPR bamaze kuyigarurira ,bambuye abakozi bayubatse n’andi manyanga menshi bityo rero bakaba bashaka ko bitamenyekana ariko bigomba kumenyekana bakabibazwa.
UWABIMPURA Modeste yakomeje atangariza Ikinyamakuru Umusingi ko afite ibimenyetso byose by’amanyanga Rwagasana Tom na Sibomana Jean bakoze ati mu minsi yavuba byose ndabibagezaho maze mwereke abanyarwanda nabo bamenye ibibera muri ADEPR.
Yakomeje avuga ati waha ute umuntu inshingano ,ukamuha n’akazi warangiza ukagenda umusebya ngo afite umwana yabyaye hanze?ubu se uwo mwana nibwo bamenye ko ahari?.
Niba uwo mwana yarayobeye kwa Sibomana uzamunzanire rwose naho ubundi nzi neza ko Rwagasana Tom ariwe ufite abagore 2 ibyo nta muntu utabizi muri ADEPR naho ibyo bindi byose bamvuga ni ugushaka gusebanya gusa kandi ntacyo bizabamarira.
Amakuru dufite ni uko UWABIMPURA Modeste yamaze kumenyesha inzego za Leta zitandukanye harimo n’Inteko Ishingamategeko imitwe yombi kandi avuga ko ikibazo bazagikemura.
Ikinyamakuru Umusingi kimubajije niba bamusubije mu kazi yahagarika kubarega dore ko Kuwa 13 Nzeli 2016 aribwo bazajya imbere y’umugenzuzi kugirango barebe niba koko UWABIMPURA Modeste yarirukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko maze bamwishyure amafaranga ye uko amategeko abiteganya ,maze avuga ko atakongera gukorana n’ikipe y’abanyabyaha .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Sibomana Jean umuyobozi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu na Rwagasana Tom umwungirije ariko ntibyakunda kuko ntibajya bitaba Telephone yacu.

Sibomana Jean yandika ibaruwa isubiza mu kazi UWABIMPURA Modeste
Ikinyamakuru Umusingi cyoherereje Rwagasana Tom ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa ariko nabwo ntiyabusubiza.

Rwagasana Tom yitangiriye itama ibibazo byamubanye byinshi
Iri torero rya ADEPR rimaze imyaka rihora mu itangazamakuru abayobozi baryo bavugwaho amanyanga menshi nkaho Rwagasana Tom yavugwaho za sheki (cheque)zitazigamiye ndetse Modeste zose akaba ashaka kuzigaragariza rubanda mu minsi iri imbere.
Aba bayobozi ba ADEPR ubanza bafite imbaraga zidasanzwe kuko ibinyamakuru bashatse nibyo baha amakuru ibindi bakabyihorera kandi iyo uzi ko uri mukuru umunyamakuru wese ukubajije uramusobanurira niyo wamuha ubutumwa bugufi wenda ko uri mu nama cyangwa se uri bumuhamagare ni uhuguka ariko baricecekera gusa.
Ntibyadukundiye ko dusikana (scan)izo nzandiko n’amasezerano y’akazi ka Modeste kubera ikibazo k’imashini isikana ariko mu nkuru itaha byose tuzabibashyiriramo kuko byose dufite kopi yabyo.
Nk’uko bigaragara mu masezerano y’akazi UWABIMPURA Modeste yahawe nta zina ry’umushinga ririmo ahubwo handitsemo ADEPR nonese mu bitangazamakuru bitandukanye aho abayobozi ba ADEPR bavuze ko umushinga yakoreraga warangiye ni uwuhe?witwa gute?ubwo nibabishaka bazadusobanurira kugirango abasomyi bacu bamenye icyo babivugaho kuko yaba amasezerano amuha akazi nta zina ry’umushinga ririmo yaba urwandiko bamwandikiye bamuhagarika nta zina ry’umushinga ririmo ubwose uwo mushinga sibaringa?reka dutegereze wenda bazatubwira.
Gatera Stanley
3,219 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply