Umugabo yasanze umugore we aho yahukaniye amwicirayo abana bareba
— June 17, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ahitwa Namasumbi mu Murenge wa Kyampisi mu Karere ka Mukono niho umugabo yasanze umugore we batandukanye amwicirayo imbere y’abana bareba.
Abaturanyi nibo bumvise abana barira bavuga bati mudutabare Mama baramwishe abandi bavuza induru ,abaturanyi bagiye kuhagera umugizi wa nabi yirutse.
Ali Wandera n’umuturanyi akaba yavuze ko yasanze umurambo wa nyina w’abana uri mu kiziba cy’amaraso ku buryo hari abaturanyi basigaye mu nzu uwo mugore yiciwemo abandi batangira kwinjira ishyamba bashakisha umwicanyi arabura.
Prossy Namaganda w’imyaka 28 niwe wishwe n’umugabo we babyaranye abana ariko nyuma bakagira kutumvikana umugore ahitamo kwahukana ajya gukodesha hafi y’aho bari batuye ariho yabanaga n’abana be 3.
Umugabo we witwa Abdulla Zzaake niwe ku Cyumweru yagiye gusura uwahoze ari umugore we nkuko asanzwe ajyayo kureba abana birangira yishe umugore babyaranye abana be barebera.
Amir Masajjage nawe n’umuturanyi akaba yavuze ko Namasumbi na Zzake bari barashakanye batuye ahitwa Kasanga ariko nyuma baje gutandukana nkuko ubu gutandukana ari ibintu bimaze kumenyerwa.
Biravugwa ko umuyobozi w’aho Namasumbi yari atuye witwa Fred Bamweyana yari yarasanze Namasumbi atangira kumutereta ndetse urukundo rwabo rwari rumaze gukura abantu babizi ko bakundana kandi nta n’ikibazo kirimo kuko abantu iyo batandukanye buri umwe akomeza ubuzima bwe ushatse undi mugabo cyangwa undi mugore ubuzima bugakomeza.
Masajjage yakomeje avuga ko aba bombi nyuma yo gutandukana bakomeje kugirana kutumvikana ariko ntibari baziko bishobora kuvamo urupfu.
Namaganda yari umukobwa wa Raphael Musisi na Harriet Basirika bakaba bavuze ko Zzake umukobwa wabo yamuteye inda akiri mu ishuri ndetse bashaka kumufungisha ariko imiryango ibijyanyamo baringinga bityo ntibamufungisha ariko umukobwa aza kujya kubana n’umugabo wamuteye inda ariko ntibumvikana baratandukana.
Umuyobozi w’Umurenge aho Zzake yari atuye witwa Ibrahim Kabambwe yasabye abashakanye ko nibaba babona kumvikana byanze bajye batandukana aho kwicana.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu n’imigi yegereye Kampala Patrick Onyango yavuze ko bafashe Bamweyana umuyobozi w’aho Nyakwigendera yari atuye ndetse bivugwa ko yari yarinjiye Nyakwigendera kugirango abafashe mu iperereza Polisi iri gukora no kureba ko yafata umwicanyi Zzake.
Polisi umurambo yawujyanye mu bitaro bya Mulago ariko nyuma usubizwa umuryango kugirango bategure imihango yo gushyingura.
Muhungu John-Kampala
3,284 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply