Ibura ry’udukingirizo ku mupaka wa Cyanika bishobora kongera SIDA
— July 7, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 1 Kamena 2016 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda basuye abakora uburaya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda maze bavuga ko nta dukingirizo tukiboneka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA Bahati Innoc yabwiye abanyamakuru ko buri mwaka baba bafite igikorwa bagomba gukora mu rwego rwo kurwanya agakoko gatera SIDA ikaba ariyo mpamvu yahisemo ko bajya gusura abakora uburaya ku mupaka wa Cyanika.
Innoc Bahati yagize ati “ni nshingano zacu nk’abanyamakuru twiyemeje kurwanya SIDA ariyo mpamvu iyo tumenye ahari ikibazo ku bijyanye na SIDA tugikorera ubuvugizi kugirango Leta n’izindi nzego zigikemure.”
Aba bantu bicuruza ku mupaka wa Cyanika bakaba barakoze Ishyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango 75 rikaba ryitwa Twegerane.

Umuyobozi w’iryo Shyirahamwe witwa Maniraguha Odetha yabwiye abanyamakuru ko bafite ibibazo byo kubura udukingirizo ndetse n’ubuzima bugoye.
Undi witwa Kabakera Zainabu yagize ati “tujya kwipimisha SIDA buri nyuma y’amezi 3 niko batwigishije kugirango tumenye ubuzima bwacu uko buhagaze usanze yanduye agatangira imiti hakirikare kandi turabyubahiriza.”
Uwajeneza Julienne we afite abana 2 bariga kandi arikodeshereza ndetse aba agomba gushaka ibitunga abana be.Ujeneza yagize ati “ubukingirizo bwarabuze inaha iyo udafite igiceri cyo kugura agakingirizo uremera ugakorera aho bishobora kuviramo benshi kwandura SIDA”.
Mu bijyanye n’ubuzima busanzwe Julienne yavuze ko abana be batishimira kubona azana abagabo batandukanye ati “ntakundi nabigira kuko baba bandeba nabi nkabimenya ko bitabashimishije”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ikigo cya SFH Rwanda cyasigaranye inshingano za PSI Rwanda kuko aricyo gitanga udukingirizo ariko ntibyadukundira.
Aba buruza imibiri yabo ku mupaka wa Cyanika bavuga ko bambuka umupaka bajya gucururiza imibiri yabo mu gihugu cya Uganda ndetse bemeza ko Abagande batanga amafaranga kurusha abanyarwanda.
Bemeza ko abicuruza mu Rwanda naba Uganda bafitanye imibanire myiza kuko n’abicuruza ba Uganda bajya bambuka umupaka bakaza gushaka abagabo babanyarwanda.
Umusingi1@gmail.com
2,872 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply