Supermarket iherereye hafi ya Civitas Hotel yahiye iba umuyonga
— July 6, 2016
Please enter banners and links.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, iduka ryacururizwagamo ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye (Supermarket) riherereye i Remera ku Gisimenti, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo birashya bihinduka umuyonga.
Iri duka ryahiye rizwi nka Sahani Supermarket Ltd, riri hafi ya Civitas Hotel i Remera ku Gisimenti, muri metero nkeya uvuye kuri hoteli Chez Lando, ahaherutse naho kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu minsi micye ishize, n’ubwo ho hahiye gusa icyumba cy’inama.
Iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya mugitondo cya kare, yibasiye ibyari biri muri Supermarket byose birashya biba umuyonga, Polisi ikaba yabashije kuzimya ariko yahageze ibyinshi byari byamaze gushya .




Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza nyiri Supermarket kuri Telephone ye igendanwa ariko atayitaba kimwe n’umuvugizi wa Polisi Umujyi wa Kigali nawe ntitwashoboye kumubona ku murongo wa Telephone.
Umwe mu bari bari aho iyo Supermarket iherereye I Remera yagize ati twagiye kubona tubona umwotsi urazamuka ari mwinshi nibwo twamenye ko inzu ihiye.
Umusingi1@gmai.com
2,521 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply