RIB yeretse Abanyamakuru Herman Nsengimana wasimbuye “Major Sankara” mu Nyeshyamba za FLN
— January 17, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 17 Mutarama 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo babiri, Herman Nsengimana na Théobald Mutarambirwa, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS-Imberakuri, bafatiwe muri D.R.Congo mu mitwe yitwaje intwaro bazanwa mu Rwanda, ubu bararegwa iterabwoba.
Herman yavuze ko yavuye mu Rwanda muri 2014 ajya kwihuza na Paul Rusesabagina, aza no kuba Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN nyuma y’uko uwazivugiraga, Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ yari amaze gufatwa akoherezwa mu Rwanda.

Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’

Herman yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo mabi ku Rwanda


Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda
Bombi bari Abarimu i Nyanza, undi yigisha muri ETM i Kigali.
Ingabo za Congo zabahaye u Rwanda tariki 16 Ukuboza, 2019. Ubu bombi bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba no, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko abavugaga ko bariya bantu baburiwe irengero atari byo, agasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha.
Avuga ko dosoye igiye gutangira gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaga.Kuri uyu munsi ninabwo Nsabimana Callixte Sankara yaburanishijwe mu mizi I Nyanza .
Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.
Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo ishyaka MRCD, rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryasohoye itangazo rishyirwaho umukono na Paul Rusesabagina uriyobora, avuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN.
3,880 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply