Karongi:Umuryango wabaga muri shitingi wahawe amabati 20 gusa ariko babanje kubwirwa gusinyira 33 bagahabwa 20 barabyanga
— September 30, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Nzeli 2019 umuryango wabaga muri shitingi nyuma y’uko inzu babagamo yari yaraguye izize Ibiza wahawe amabati 20 gusa ariko bakavuga ko babanje gutegekwa na gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal gusinyira amabati 33 ariko bagatwara 20 gusa.
Kuri uyu wa mbere nibwo uyu muryango w’abantu 8 bongeye kutubwira ko bavuye guhabwa amabati 26 gusa kandi bari kubona 33 ariyo akwiye gusakara inzu ikarangira.
Nyirarukundo Imerida akaba umugore wa Sabin Jean Bosco aribo ba nyiri urugo yagize ati “Kuwa kane twagiye guhabwa amabati kuko ngo inama yari yabaye irimo aba Pasiteri 6 n’abagitifu n’abayobozi batandukanye bavuga ku baturage bakeneye ubufasha aribwo bavuze ko dukeneye gufashwa ko twubatse inzu tukaba twarabuze uko isakarwa bityo badutumaho kujya kuyafata ariko tugezeyo Gitifu yadutegetse gusinyira amabati 33 ariko tugahabwa 20 gusa ariko ubanza bari baziko tutazi gusoma maze tubajije impamvu tugiye gusinyira 33 tugahabwa 33 bahise batubwira ngo ubwo niba tutayashaka tugende bayahe abandi bayakeneye”.
Twahise tugenda nibwo uyu munsi twagiye ku Murenge wa Rubengera baduha amabati 26 gusa baratubwira ngo andi abura tuzirwarize ndetse n’imisumari nayo ngo tuzirwarize .

Inzu yubatswe bashakira amabati

Umuryango ukiba muri shitingi utarakorerwa ubuvugizi


Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal niba ibivugwa ari ukuri ko yashakaga guha uyu muryango amabati 20 basinyiye 33 maze ati “Ayo makuru se ni nde wayaguhaye?wabanje ukamenya amakuru neza ko ayo ari ibihuha kuko nta mabati twigeze tubemerera ariko icyo nzi ni uko uyu munsi bari buhabwe amabati ahwanye n’inzu bubatse ntabindi”.
Twashatse kumubaza umubare w’amabati avuga uhwanye n’inzu bubatse ari anagahe ati ibyo wibimbaza gusa barayabona uyu munsi.
Uyu Gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal ngo yari kumwe n’umupasiteri wok u Nkurunziza ubwo bashakaga gusinyisha aba bantu bakanga ngo arababwira ngo mukangisha abanyamakuru ngo bazabamarira iki se?.
Twabibutsa ko iyi nzu no kubakwa ari uruhare rw’itangazamakuru ryabatabarije baratereranywe baba muri shitingi yashaje bityo umugiraneza witwa Mbabazi Winnie uba mu gihugu cya Finland wabateye inkunga yo kubaka iyo nzu ariko bakishakira amabati none nayo akaba yabaye ikibazo.

Abana bari kumwe na se

Inzu babagamo yasenyutse

Ubundi ubuyobozi buberaho gufasha abaturage ariko gufasha abantu bari mu bibazo ubabwira ngo muzirwarize nabyo abantu bakaba babigaye ndetse amakuru tugikurikirana ni uko inzu bari bimuriwemo n’ubuyobozi buvuga ko bwayikodesheje nyirayo abamereye nabi abirukana avga ko nta mafaranga yigeze yishyurwa akaba abamereye nabi ngo bamuvire mu nzu tukaba tukiyacukumbura tuzayabagezaho vuba.
Ku itariki 11 Kanama 2019 tubaza umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera witwa Rukesha maze tumubajije niba koko hari amabati bemereye uwo muryango wabaga muri shitingi avuga ko ucumbikiwe ati naguha nimero z’ushinzwe icyo kibazo akaguha amakuru.
Ubwanditsi
3,923 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply