Coaster yari itwaye Chorale ya ADEPR yakoze impanuka umwe arapfa
— September 15, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeli 2019 Bus yari itwaye abantu 24 yakoze impanuka hapfa umuntu umwe. Muri bo barindwi barakomeretse bikabije umwe aza gupfa. Iriya mpanuka ngo yatewe no kubura feri kw’imodoka, irenga umuhanda. Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Kabagari,mu Karere ka Ruhango imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, RAC 259 F yari itwawe n’uwitwa Mukomeza.
CIP Twajamahoro Sylvestre Umuvugizi wa Traffic Police mu Majyepfo yatangarije itangazamakuru ko mu bantu bagize Chorale ya ADEPR 24 bari mu modoka 7 bakomeretse bikabije abandi 14 bakomeretse byoroheje bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gitwe.



Ati “Imodoka yabuze feri kandi ntiyihutaga, ngira ngo byatewe no kuba imodoka itujuje ubuziranenge kubera ko yafashe feri biranga irabirinduka irenga umuhanda.”
Umuturage witwa Bandora ni umwe mu babonye impanuka avuga ko Coaster zari ebyiri zigeze ahitwa mu Kavumu urenze i Karambi, mu muhanda wa Kirengeri – Kaduha, bari bagiye ahitwa i Rwankuba mu giterane.
Ati “Banciyeho baririmba, wabonaga ari abantu bari mu Mumwuka, banezerewe, bageze i Kavumu hari amakorosi menshi, bigaragara ko umushoferi atamenyereye uwo muhanda, bigaragara ko yakoze kuri feri biranga, ntabwo birukaga.”
Avuga ko aho hantu ari habi kubera ko mu minsi ishize haguye indi modoka ya Fusso.
Uyu muturage avuga ko muri iriya mpanuka hapfuyemo umuntu umwe wari wicaye mu myanya yo hagati, kandi ngo ntabwo uwapfuye yakomeretse.
Ati “Jyewe nk’umuntu ufite ibyo nzi ku buganga, umugore wapfuye ashobora kuba yarazize ikindi kibazo nk’ubwoba, kubera ko twamujyanye kwa muganga twibwira ko ari bukire.”
Ku makuru afite ngo hari abagera kuri bane muri bariya bakomeretse bagiye kwivuriza i Kigali.
Umugore witabye Imana yari afite umwana muto ariko we ntacyo yabaye, yahawe Ibitaro bya Gitwe ngo bimwiteho.Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem kugirango tumubaze ku kibazo cy’iyi modoka n’amakuru ya Chorale ariko ntibyadukundira.
3,407 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply