umu amakuru- Rwanda ;USAID yishimiye intambwe yatewe mukuzamura urwego rw’Ubuhinzi | Umusingi

Rwanda ;USAID yishimiye intambwe yatewe mukuzamura urwego rw’Ubuhinzi

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 26 Kamena 21019 Ikigo cy’Abanyamerika USAID cyishimiye igihe cy’imyaka igera kuri 5 kimaze gitera inkunga imishinga inyuranye yibumbiye mukitwa (PSDAGPrivate Sector Driven Agricultural Growth Project yibanda ahanini kubikorwa bizamura umwuga w’ubuhinzi  ndetse n’abahinzi ubwabo , n’uburyo uru urwego rumaze kugera ahashimishije.

 

Uyu mushinga umaze igihe kingana n’imyaka igera kuri 5 watwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 22.8 yakoreshejwe mu mushinga wari ufite intego yo kongera ishoramari mu buhinzi , hagamijwe kongerera abahinzi ubushobozi ndetse n’uburyo bwo kubona inyungu mu murimo w’ubuhinzi bakora , kandi bikaba byari bikubiye mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba muri 2020 urwego rw’ubuhinzi ruzaba rugeze ahashimishije.

“Mu ijambo rye Umunyamabanga uhoraho  muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda  Sebera Michel yavuze ko Leta y’u Rwanda yubaha  ikanaha agaciro cyane abaturage  b’ Amerika ari nacyo gisobanuro cya USAID ku bitekerezo n’imigambi bafata mu kwitanga hagamijwe kuzamura  umuturage m’urwego urwo arirwo rwose rugamije iterambere haba m’ubuhinzi  cyangwa n’ibindi binyuze mu  mishinga itandukanye by’umwihariko   PSDAG.”

Umuyobozi w’umushinga PSDAG mu Rwanda , Madamu Melanie Bittle yashimye uburyo   uyu mushinga wakoranye n’Abanyarwanda ,  aho yavuze ko  bagaragaje ubwitange no kugira intego mubyo bakora kandi bigatanga umusaruro.

Yabivuze muri aya magambo ati: “Muri uyu mwanya ndagirango nshimire abantu mwese ndetse na mama umbyara muteraniye hano m’urwego rwo gusangira natwe  ibyishimo , nshimire n’abakozi ba PSDAG kubera intego ndetse n’umurava bagaragaje mu byo bakora  kandi twishimiye uburyo twakoranye nabo cyane ko twabigiyeho byinshi.”

 

Uyu mushinga wafashije mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi kurugero rushimishije , aho ibyoherejwe hanze y’igihugu byageze kumafaranga y’u Rwanda miliyari 63.8 ndetse hakabasha gutangwa agera kuri miliyari 23,7 nk’inguzanyo.

Iki gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho cyaranzwe no kumurika by’umwihariko ibikorerwa mu Rwanda (Exhibition of Made in Rwanda) by’umwihariko  hakaba haritabiriye benshi mu  bibumbiye hamwe mu makoperative ndetse n’abikorera ku giti cyabo nka rwiyemezamirimo.

Kanyana Janet

 

2,754 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.