umu amakuru- Ibihembo bya Smart Service byanenzwe guha Casquets Miss Sandra Teta na Safi | Umusingi

Ibihembo bya Smart Service byanenzwe guha Casquets Miss Sandra Teta na Safi

Please enter banners and links.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2017 muri Park In Hotel habereye ibirori byo guhemba abantu batandukanye batanze serivisi nziza muri uyu mwaka wa 2017 ndetse n’ibyamamare byitwaye neza mu nzego zinyuranye.

Ibyo bihembo byatanzwe na Smart Service ihagarariwe na  Mugisha Emmanuel ariko abantu batandukanye banenze ibihembo byatanzwe birimo Casquets za moto.

Safi Madiba amaze guhabwa igihembo cye

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi wadusabye ko amazina ye atatangazwa mu kinyamakuru yagize ati “njye numiwe kabisa ariko mbona Safi nawe yisuzuguje na Miss Sandra Teta none se ubwo umuhanzi nka Safi casquet azayimarisha iki?cyangwa Sandra Teta azayimarisha iki ko badateze kuba abamotari?”.

Miss Sandra Teta nawe amaze guhabwa Casquet ye

Yakomeje avuga ko abandi bahanzi mu bindi bihugu bahabwa ibihembo bikomeye naho mu Rwanda bagatanga casquets ,ati ibyo nugusuzuguza urwego ruba rwatanze ibyo bihembo ndetse n’Abasitari bemera gufata izo casquets nabo baba bisuzuguje rwose.

Mugisha Emmanuel uhagarariye Smart Service

Undi nawe yagize ati “ubanza abatanze biriya bihembo nta mafaranga bari bafite bahitamo gusetsa abantu kuko casquet ntago ari ikintu waha umuntu w’Umusitari nka Safi cyangwa Bisoso na Miss Sandra Teta wapi rwose bajye bagerageza barebe ahandi uburyo babigenza byibuze bagerageze kubigana naho ubundi bizahomba”.

DJ Bisoso yambaye Casquet bamuhaye

Ikinyamakuru Umusingi cyamaze kumenya ko ibyo bihembo hari inzego bitanashimishije zivuga ko urwego rubitanga rudakwiye gushyiramo itangazamakuru kuko hari urwego rushinzwe guhemba abanyamakuru.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza Mugisha Emmanuel impamvu yahisemo gutanga za casquets imwe igura hagati y’ibihumbi 25000 na 30000 kuyiha Umusitari nka Safi cyangwa Miss Sandra Teta bigayitse cyane ariko ntibyadukundiye kumuvugisha.

Abatsindiye ibihembo

Best Employment Web: Job In Rwanda

Best Online Shopping Website: Groce Wheels

Best Hub/Lab: Fab Lab

Best Radio Station: City Radio

Best Tech Company: BK Tech House

Best Mobile Application: U Plus

Best Technology Institution: UTB

Twitter Brand: Bank of Kigali

Facebook Brand: Itel

Best Bar and Restaurant: Just Chill

Best Airline: Ethiopian Airlines

Best Magazine/Journal Online: Hope Magazine

Best TV Station: TV 1

Media Personality Awards: George Ndirangu

Best Financial Institution: BK Tech House

Best Insurance Company: SORAS

Best Internet Service Provider: Axiom

Best Fashion House: Kabash Fashion House

Best News Publishing Website: Igihe

Best Travel Agency: Satguru Travels

Best Innovation: Yego Motos

Best Public Institution: Immigration

Best Telecommunication Company: Korean Telecom

Miss Social Media: Miss Uwase Honorine (Igisabo)

Instagram Brand: Rwanda Updates

Instagram Female Influencers: Teta Sandra

DJ Personality: DJ Bissosso

Music Personality: Safi Madiba

Young Innovator Awards: Umunyurwa Marveille

 

 

3,140 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.