umu amakuru-      Umuryango wa Bihozagara urasaba leta n’amahanga kumenya icyo yazize | Umusingi

Bihozagara      Umuryango wa Bihozagara urasaba leta n’amahanga kumenya icyo yazize

Please enter banners and links.

Bihozagara

 

 

 

Umurambo wa Ambasaderi Bihozagara wagejejwe I Kigali ,Leta y’u Rwanda yasabwe gukora ibishoboka igakorera ibizamini by’isuzuma (autopsie) ukuri kukamenyekana.

 Umurambo wa Ambasaderi Jaques Bihozagara uherutse gupfira mu Burundi,wagejejwe I Kigali umuryango we usaba Leta y’u Rwanda n’ amahanga kugenzura byinshi kuri urwo rupfu rudasobanutse.

Ambasaderi Bihozagara yafunzwe na leta y’u Burundi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, guhera mu Ukuboza 2015, apfira muri gereza ya Mpimba tariki ya 30 Werurwe 2016.

 Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byanenze uko abantu bafungiwe muri iyo gereza bafashwe, mu buryo budakwiye ikiremwamuntu.

Urupfu rwa Bihozagara rwavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko bakeka ko yishwe na leta y’u Burundi, yo ibihakana yemeza ko yishwe n’urupfu rusanzwe abandi bavuga ko yariye uburozi.

U Burundi bwabanje kwimana umurambo wa Bihozagara, ariko nyuma baza kwemera kuwohereza ubu ukaba  wagejejwe  mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2016.

Umuryango we wemeza ko waruhijwe cyane mu kubona umurambo, mu buryo wasabwaga gusinya ko yishwe n’urupfu rusanzwe ngo ubone kuwuhabwa.

Umurambo wa Ambasaderi Bihozagara wagejejwe i Kigali wakirwa n’abantu barimo abayobozi batandukanye b’u Rwanda ,umuryango we, inshuti n’abavandimwe.

 Bihozaga widow2

Umugore wa Bihozagara, Jeanne Bihozagara hamwe n’umwana wabo Bonita Isaro bitegereza umurambo ubwo wagezwaga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe

Urupfu rwa Bihozagara ni icyaha cyakorewe Abanyarwanda

Eugène Muligande, wavuze mu izina ry’umuryango wa Bihozagara yashimye uko leta y’u Rwanda yababaye hafi mu bihe bitoroshye by’urupfu rwa Bihozagara.

Muligande yasabye leta y’u Rwanda gukomeza kubafasha mu wundi musanzu ukomeye bayifuzaho wo kumenya icyo Bihozagara yaba yarazize.

Biho

0 8MiNHFEYpksE4NFN

Yagize ati “Ni icyaha cyakorewe Abanyarwanda, guverinoma yari ikwiye gufasha igakora iperereza mu buryo bwose bushoboka, kuko ni ihohoterwa ryabangamiye uburenganzira bwa muntu, turasaba ko hakorwa iperereza mu rwego mpuzamahanga ukuri kukamenyekana”

Muligande yavuze uburyo leta y’u Burundi yabagoye ikabanza kwanga kubaha umurambo wa nyakwigendera, bashyirwaho igitugu ko bawuhabwa bamaze gusinya ko yishwe n’urupfu rusanzwe.

Aho umuryango we ukahahera usaba ko hakorwa ibizamini ku murambo we ukuri ku rupfu rwe kukamenyekana.

Yasabye ko ibyo bifuza byakorwa mu buryo bwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Umukobwa Bihozagara, Benita Isaro na we yasabye u Rwanda ko rwakora ibishoboka rugasuzuma umurambo wa se hakamenyekana ukuri ku rupfu rwe.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusaba iy’u Burundi gutanga ibisobanuro by’ukuri ku rupfu rwa Bihozagara wari ufungiyeyo.

Umurambo wa Bihozagara wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikiriyo cye kikaba kiri kubera i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Bihozagara yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa no mu Bubiligi, mbere yaho akaba yarabaye Minisitiri. Yafatiwe mu Burundi akorayo ibikorwa by’ubucuruzi ahita afungwa ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Benshi bavuga ko u Burundi butagakwiye gukora igikorwa kibi nk’iki cyo kwica umuntu kubera umubano uteri mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ubwanditsi

 

3,107 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.