umu amakuru- Ubugome ndengakamere umugore yakoreye umugabo we aryamye amusukaho Acid imuviramo guhuma burundu | Umusingi

Ubugome ndengakamere umugore yakoreye umugabo we aryamye amusukaho Acid imuviramo guhuma burundu

Please enter banners and links.

Dan w’imyaka 31 yari umupolisi ntabwo yavukanye ubumuga bwo kutabona ahubwo n’ingaruka z’impaka yagiranye n’umugore we mu rugo.

Umunsi umwe Dan yagiranye impaka z’inzu yabo n’umugore we aho avuga ko zari impaka zisanzwe z’abantu bashakanye ariko avuga ko nyuma yagiye ku kazi nkuko bisanzwe.

Yageze ku kazi asanga bamupanze gukora ijoro bityo ntiyasubira mu rugo ahubwo yageze mu rugo mu ma saa kumi ni imwe za mugitondo ( 05:30am)ahita akomereza mu cyumba kuryama kugirango aruhukeho kuko yari yakoze ijoro ryose.

Amaze gusinzira nibwo umugore we yafashe icyemezo cyo kumusukaho Acid mu maso arangije gukora ibyo yakoze ariruka.

Uyu mugore kumenya ko yari afite ubugome ndengakamere ntiyakoze ubugome bwo kumusukaho Acid mu maso gusa ahubwo yafashe amazi ayasuka kuri sima imbere y’uburiri Dan yari aryamyeho arangije acomekamo amashanyarazi kugirango nabyuka atabaza ayakandagiremo umuriro umukubite.

Dan kubera ububabare yavugije induru cyane atabaza kugeza ubwo abaturanyi bumvise bidasanzwe barahurura basanga amazi mu nzu ariko acometsemo amashanyarazi baracomokora kugirango batabare Dan wari mu bubabare bwinshi cyane bityo bihutira kumujyana kwa muganga by’amahirwe ntiyapfa ariko asigirwa ubumuga bwo kutabona.

Dan uko yasigiwe ubumuga bwo kutabona budakira

Bashakana

Umugore we nyuma yaje gufatwa arafungwa ariko nyuma y’iminsi micye arafungurwa by’agateganyo ariko Dan avuga ko yamubabariye mu mutima we ariko ko atazakira ingaruka z’icyaha yakoze n’ibihano urukiko ruzamuha.

Dan avuga ko yongeye guhura n’umugore we mu rukiko baburana umugore avuga ko nawe atazi impamvu yakoze ibyo yakoze.

Ibi nibyo impaka zo mu rugo zishobora gutera cyangwa zishobora gutuma umwe abura ubuzima bwe kandi abantu baba barashakanye bakundana ariko ukaba wakwibaza impamvu umuntu mwakundanye mukaryamana ufata icyemezo cyo kumushyiraho ubumuga budakira cyangwa kumwica?.

Dan avuga ko ubuzima abayemo bugoye cyane byamugoye kubyakira umuntu wahoze ari muzima yikorera n’amaboko ye none akaba atagishobora kwikorera hejuru y’umuntu yazanye ngo bafatanye kubaka ubuzima bwiza bikarangira ahubwo amushyize mu buzima bubi.

Umuntu kunanirwa gucunga umujinya we bigatuma akora ubugome ndengakamere agatekereza gushyira ubumuga budakira kuri mugenzi we cyangwa agatekereza kumwica kandi ushobora gufata ikindi cyemezo cyo kwigendera ugashaka ubundi buzima aho kwica umuntu cyangwa kumugirira nabi nkuko uyu mugore utavuzwe amazina ye yabigenje kuri Dan.

Uyu n’umwe mu bagabo benshi hano hanze bahuye n’ihohotera ariko abenshi baricecekera cyeretse iyo byabaye ibikomeye cyane kuko umugabo atajya kurega umugore ko yamuhohoteye kubera umuco w’Abanyafurika muri rusange.

Ntabwo bikwiye ko umugore akwiye kumva ko azaza mu bintu by’umugabo ngo atangire kubimutegekamo kandi n’umugore aba yarize kugirango yibesheho n’iyo mpamvu ajya mu ishuri akiga ,umuco wo kumva ko abenshi bazacungira ku bagabo babo ukwiye gushira bakumva ko nabo bagomba gukora bakibeshaho ubonye umugabo bagafatanya kuko akenshi usanga bapfa imitungo kandi akenshi abagore baza nta kintu bazanye ahubwo bagashaka gutegeka abagabo mu mitungo bahasanze batazi ni uko yabonetse.

Muhugu John-Kampala

3,247 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.