ABASIRWA yatangiye gukangurira urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye ingaruka za SIDA
— April 6, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 31 Werurwe 2016 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ABASIRWA bafatanije n’umuryango FESY bahuje ibigo 4 by’amashuri y’isumbuye maze abanyeshuri bagirana ibiganiro mpaka ku gakoko gatera sida.
Ibyo bigo 4 harimo Star Secondary School ,APAER , APPRED Ndera,na COLLEGE DOCTRINE VITAE.bakaba barahurijwe mu kigo cya APAER giherereye I Kabuga mu Karere ka Gasabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati yatangarije abanyamakuru impamvu bahisemo guhuza ibigo by’amashuri kugirango biganire ku ruhure rwa sida mu rubyiruko maze agira ati “impamvu twahuje abanyeshuri baturutse mu bigo 4 ni ukugirango ubwabo baganire bumve ko sida ari mbi kuko nibamara kuganira harafatwa imyanzuro kuko hari n’abacyemurampaka ku biganiro bakoze hanyuma bibafashe kumenya kwirinda agakoko gatera sida”.
Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko bazana itangazamakuru kugirango rihabe hanyuma rikore ubuvugizi ku rubyiruko uburyo bakwirinda sida dore ko itangazamakuru ari ijwi rigera kure kandi rigera kuri benshi.






Bamwe mu bayobozi bakurikirana ibiganiro mpaka by’abanyeshuri

Rwamwero James wari uhagarariye FESY
RBC ikaba yarashyizeho insanganyamatsiko yuyu mwaka ari ukurwanya sida mu rubyiruko bityo ABASIRWA ifatanije na FESY bakaba aribyo bari bakoze ,uburyo bumwe bwo kurwanya sida mu rubyiruko baruhuriza hamwe bakaganira ibitera sida ,uburyo bwo kuyirinda ,kwipimisha ,n’ibindi byinshi abana baganiriyeho.
Uwari uhagarariye umuryango FESY witwa Rwabwero James akaba yagize ati “twahisemo gukorana n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya sida mu Rwanda ABASIRWA kuko aribo bafite ijwi rigera kure kandi kuri benshi ,tukaba twizeye ko abanyeshuri (urubyiruko)bari bukuremo ubutumwa bwiza mu biganiro bagiranye buzabagirira akamaro”.

SHUNI ALI

Bamureke Dalphine

Abayobozi baganira uko babibonye
Umwe mu banyeshuri wari witabiriye ibiganiro witwa Bamureke Dalphine wiga mu kigo cya Star Secondary School yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro nk’ibi biba byabahuje ari byiza cyane kuko bibafasha gutinyuka kuvugira muruhame ndetse bikabafasha kumenya ibyo abandi baba bababwiye kuko iyo baganira bahana ibitekerezo bityo bikabafasha kwiga no kumenya ibyo bari batazi.
Bamureke yagize ati “iyo ndebye mu Nteko ishingamategeko nkabona uburyo Abadepite bavuga ubona nta bwoba nange numva nifuza kuvuga nkuko bavuga ubona nta bwoba ,nta gihunga natwe ibi biganiro n’ikimwe mubyo bidufasha kwiga”.
Undi witwa Shuni Ali nawer wiga kuri Star Secondary School yagize ati “twaganiriye kunsanganyamatsiko igira iti urubyiruko rukwiye kwipimisha sida ku gahato nawe akaba yari kuruhande rwemeza ko ariko bigomba kumera .
Shuni Ali asanga hari ibindi bikwiye gukorwa aho avuga ko ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana cyane kuko bifasha abana kumva inama ababyeyi babagira.
Akomeza avuga ko n’abana badakwiye gutinya ababyeyi ,umwana wabona ababyeyi batamuganiriza akwiye kujya we ababaza ibyo adasobanukiwe bijyanye n’imyororokere ndetse n’uburyo bwo kwirinda sida.
Undi munyeshuri witwa Tuyishimire Ali akaba yaragize ati “kwipimisha ku rubyiruko bikwiye kuba itegeko kuko byafasha kumenya uko abantu bahagaze ,ufite ubwandu akabimenye ntiyanduze abandi ,utubufite akamenya uko yirinda kuko akenshi usanga abantu batinya kwipimisha bigatuma banduza abandi batabizi”.
Abandi bashimye igikorwa cyo guhuza ibigo by’amashuri bakaganira ubwobo kuri sida bakaba babona ahubwo Leta yabishyigikira ku buryo hajya hahura ibigo byinshi ku buryo ibyo biganiro ubutumwa buvugirwamo bugera ku banyeshuri benshi bikabafasha kwirinda sida.
Gatera Stanley
3,217 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply