Intambara yo gutwika amazu no gukubita abapolisi yatangiriye mu Majyepfo
— March 17, 2016
Please enter banners and links.

Intambara ikomeye iravugwa gutangirira mu Majyepfo ya Uganda ahitwa muri Kasese aho havutse umutwe w’insore sore witwa Mirisiya bafite imitima ikomeye ku buryo badatinya imbunda n’amasasu.
Kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru taliki 15 Werurwe 2016 insore sore zarwanye na polisi y’igihugu ku manywa yihangu bafite amabuye n’inkoni ku buryo bakomerekeje abapolisi 4 bakaba bari mu bitaro bikuru bya Uganda byitwa Mulago mu gihe abapolisi barashe abantu 4 bagapfa.

Iyi ntambara ije nyuma yaho Perezida Museveni yongeye kwiyamamariza kuyobora Uganda ku nshuro ya 5 aho bamwe bavuga ko bamurambiwe ndetse iyi ntambara bikaba bivugwa ko ari abantu bo mu Ishyaka rya Dr.Kiiza Besigye barakaye kubera Museveni kohereza abapolisi kwa Besigye bakamubuza gusohoka no kujya ku kazi.


Nyuma yahoo polisi irasiye abo bantu 4 bagapfa insore sore zarirundanije batega ukuriye umutekano mu Karere ka Kasese witwa James Mulumbira w’imyaka 35 bamutera ibyuma mu ijosi ari kumwe na murumuna we bose babatera ibyuma ariko ntibapfa ubu bakaba bari mu bitaro aho umuvugizi w’igipolisi cya Uganda witwa Enanga akaba yavuze ko Mulumbira ari muri koma atapfuye nkuko byavugwaga.
Nyuma yo kumutegera mu nzira ataha bakamutera ibyuma hakurikiyeho gutwika amazu y’abantu ku buryo amazu menshi yafashwe n’inkongi y’umuriro atwitswe n’izo nsore sore ziyita mirisiya.
Umukuru wa Polisi muri Uganda IGP Kale Kayihura akaba yaratangarije abanyamakuru ko izo nsore sore zitwa Mirisiya zifite imitima ikomeye kandi zifite abazifasha ariko bagiye gukemura ikibazo cyabo bakabafata bakabafunga.

zimwe mu nzu polisi ikoreramo z’ibyatsi zitagira inzugi


Amwe mu mashuri


Amwe mu mashuri anengwa abanyeshuri bigiramo

Dr.Kiiza Besigye unenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni

umupolisi akinga inzu ye
Ibi byose biraba kubera hari byinshi banenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwananiwe gukorera abaturage bimwe muri byo harimo abanyeshuri kuba bakigira munsi y’ibiti abandi bakigira mu mazu yashaje ashobora kubagwa hejuru ,polisi gukorera mutuzi twibyatsi ,utundi dushaje ndetse ari ibyatsi kandi igihugu gifite amafaranga n’ibindi byinshi.
Hari amakuru avugwa ko Akarere (District)ya Kasese ikora ibi byose ishaka kwiyomokora kuri Uganda kikaba igihugu ukwacyo ibintu bigoranye cyane.
Muhungu John
2,904 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply