umu amakuru- Ibivugwa ku banyamakuru 2 bakiriye Perezida Kagame kuri Televiziyo y’igihugu | Umusingi

Ibivugwa ku banyamakuru 2 bakiriye Perezida Kagame kuri Televiziyo y’igihugu

Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 25 Kamena 2017 Perezida Kagame yari muri Studio za RBA aho yakiriwe n’abanyamakuru babiri aribo Cleophas Barore na Nikwigize Novella ariko abantu mbere y’uko ikiganiro gitangira abantu bibazaga abanyamakuru bari bwakire Perezida abo aribo n’uburyo bari bwitware mu kumubaza ibibazo n’ibindi.

Ariko Barore Cleophas na mugenzi we wavugaga mu cyongereza nawe witwaye neza bombi babanje kugira ubwoba kubera kutamenyera kwicarana na Perezida ndetse no kutamenyera kumubaza.

Nyuma y’akanya gato baje gutuza ubwoba burashira noneho batangira kumubaza neza ubona bakeye baseka ndetse bamureba ariko mbere batinyaga ano guseka cyangwa kumureba mu maso ye.

Perezida Kagame ari muri Studio za RBA

Abari bitabiriye ikiganiro cya Perezida Kagame muri Studio za RBA

Ahandi mu bindi bihugu umunyamakuru uba ugiye kwakira Perezida aba yumva ari ishema arushije abandi ndetse uwo munyamakuru aba akarishye mu kubaza ibibazo ku buryo na Perezida aba yumva afite ubwoba bw’umunyamakuru ko ashobora kumubaza ibibazo bikarishye.

N’ubwo Barore na Nikwigize batangiranye ubwoba ariko ibyo bakoze bikwiye gushimwa kuko byaruswe n’ibyubushize aho Perezida yagiye muri Studio za Contact FM ikiganiro cyayobowe n’umunyamahanga Andrew Mwenda.

Muri rusanage Barero amaze gutera intambwe nziza kandi yabigaragaje ko abishoboye kurusha Andrew Mwenda uteri uzi ikinyarwanda kandi akaba yayoboye ikiganiro neza ndetse na mugenzi we Nikwigize wavugaga icyongereza kiza.

Umwe mu baturage tutavuze amazina ye nkuko yabidusabye yagize ati “uragirango n’ibintu byoroshye kwicarana na Perezida?uba wumva ufite ubwoba uti none namubaza ikibazo kikamviramo ibibazo?cyangwa uti abantu hanze aha barimo kundeba baranyumva bate?ndabyitwaramo gute ku buryo uba wumva wibaza ibibazo byinshi kandi ni namahirwe kwicarana na Perezida”.

Abantu bari batangiye gukeka ko ari umunyamahanga uri bwongere kwakira Perezida Kagame nkuko ubushize yakiriwe na Andrew Mwenda ariko byashimishije benshi kubona ari abanyamakuru baba banyarwanda bamwakiriye kandi bakaba rwose babyitwyemo neza cyane.

5,237 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.