umu amakuru-  Impanuka y’imodoka ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda yahitanye abasore babiri | Umusingi

impanuka-14  Impanuka y’imodoka ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda yahitanye abasore babiri

Please enter banners and links.

impanuka-14

 

Imodoka itwara Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yagonganye n’igare maze abantu bari baririho bahita bapfa undi umwe arakomereka.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama, ahagana saa munani z’amanywa, imodoka yari itwaye Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles yagonganye n’igare ryari ririho abasore batatu, maze babiri muri bo bahita bapfa, undi arakomereka cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Nsabimana Theogene yatangarije IGIHE ko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa saba n’igice na Saa munani z’amanywa, ikabera ku rugabano rw’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke, mu Mudugudu wa Rwumvangoma, mu Kagari ka Giheke.

Nsabimana yagize ati “Hari nka saa saba n’igice zishyira saa munani, hanyuma iyo modoka yari itwaye ambasaderi yari igiye i Rusizi, igeze mu mudugudu wa Rwumvangoma, Akagari ka Giheke ihura n’igare ryavudukaga bikabije, ririho abana batatu, maze babiri muri bo bahita bapfa.”

impanuka-14

Yakomeje avuga ko umushoferi wari utwaye Ambasaderi yagerageje guhunga iryo gare, ariko umuvuduko ukabije ryari rifite, no kuba ryari ritwaye abantu batatu, byabagabanyirije amahirwe yo kurokoka iyo mpanuka.
Nyuma y’ibyo, Ambasaderi , Erica J. Barks-Ruggles n’umushoferi we ntawagize icyo aba, ahubwo ngo bahise bajya kuri Polisi kumenyesha iby’iyo mpanuka.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ryahise ritangira iperereza ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iyo mpanuka, gusa abaturage hafi ho batangazaga ko iryo gare ryaba ryari ryacitse feri.

Source:igihe.com

 

2,865 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.