Mukabalisa Donatille yatorewe kuyobora ishyaka PL n’amajwi 98% ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25
— July 31, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi taliki 31 Nyakanga 2016 Mukabalisa Donatille yatorewe kuyobora ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL), asimbuye Protais Mitali wahoze ariyobora akaza kwirukanwa nyuma yo guhunga igihugu .
Mukabalisa watanzwe nk’umukandida kuri uyu mwanya na Depite François Byabarumwanzi niwe wenyine wahatanye. Yatowe n’amajwi 569 kuri 577 maze agira 98%.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Munyangeyo Theogene wagize amajwi 472 kuri 577, akaba yatowe ku kigero cya 81.8%.



Komite isanzweho yari iyobowe na Mukabalisa Donatille, wayiboraga by’agateganyo nyuma y’uko Mitali wari Perezida w’ishyaka mu gihe cy’imyaka irindwi ahunze igihugu.
Mukabalisa yari Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ari François Byabarumwanzi, naho Dr Odette Nyiramirimo ari Umunyamabanga Mukuru.
Iyi komite yari isanzweho yatowe muri Kongere ya gatanu ya PL ku wa 16 Werurwe 2014.
Mukabalisa yaseseranyije abayoboke ba PL ko atazigera abatetereza kubera icyizere bamugiriye.

Frank Habineza uhagarariye Green Party ari hagati

Tito Rutaremara wo muri FPR Inkotanyi yicaye na Prof.Shyaka umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda aramutsa Perezida wa PL Mukabalisa Donathille

Yagize ati “Njye na mugenzi wanjye, mwadutoye mudufitiye icyizere kandi nagira ngo mbabwire ko icyizere mwatugiriye kitazaraza amasinde, ndabibijeje nkuko nari nabibabwiye nemerera abanyamamaje. Ubushake ndabufite kandi bwinshi, yewe n’ubushobozi bwo gusohoza neza inshingano mwadutoreye ndabufite.”
Mukabalisa yavuze ko bazakomeza kubakira ku byakozwe na bagenzi babo bari basanzwe bakorana muri nyobozi ya PL.
Yasabye ubufatanye hagati y’abayobozi ba PL hirya no hino mu mu gihugu mu rwego rwo kuzamura ishyaka. Ati “ Turabasaba kuzatuba hafi kuko tugomba gufatanya. Uko muri hano muri abayobozi ku nzego zitandukanye, mufite n’abo mwaje muhagarariye.
Nidushyira hamwe tukegeranya ibitekerezo byiza dufite, ndetse n’ubushobozi n’ubushake tuzagera kuri byinshi, kuko ishyaka ryacu rifite icyerezo intego ryiyemeje kandi abayobozi twese dufite ubushake n’ubushobozi.”
Prof.Anastase Shyaka umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere wari watumiwe yabwiye abanyamakuru ati “turashima Ishyaka PL yagize urugendo rwiza mugufatanya n’abanyarwanda mu kubaka igihugu kigatera imbere mu mahoro n’ubwumvikane”.
Muri iyo Kongre ta PL hari hatumiwemo n’abandi bahagarariye Amashyaka atandukanye barimo Frank Habineza wa Green Party ,Tito Rutaremera uzwi cyane muri RPF ,Meya w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique ,Mukabunani wari uhagarariye PS Imberakuri n’abandi batandukanye.
Ishyaka PL ryagaragaje ko rifite abayoboke benshi ndetse bakomeye kuko aho bakoreye iyi kongre muri Croix Rouge usa nugana UTEXRWA hari haparitse imodoka nyinshi kandi zihenze bigaragaza ko bafite abantu basobanutse kurusha andi Mashyaka tujya tubona bafite abayoboke 5 iribarengeje barenzaho bake ariko nta modoka ziba zihari uretse FPR niyo iyarusha yose.
Frank Habineza yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook yishimira kuba yatumiwe mu matora ya PL ndetse no mu birori byo kwizihiza imyaka 25 bamaze Ishyaka ritangiye.
Gatera Stanley
2,774 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply