Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
— June 19, 2022
Please enter banners and links.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.
Rikomeza riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.’’
Amakuru agera avuga ko uwo mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa. Yari asanzwe akorera Sosiyete ya Ritco. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita.



Umushoferi warashwe yitwaga Ibrahim Issa. Yari yahagurutse i Kigali mu masaha y’igitondo agiye i Rusizi ariko anyuze i Huye
Igeze mu Karere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.
Hari uwatanze amakuru mu binyamakuru bimwe na bimwe yavuze ko ahagana saa Munani, yahamagawe n’umwe mu bantu bari muri iyo modoka, akamubwira ati “baraturashe” ndetse akamubwira ko “Issa apfuye”.
Nta yandi makuru y’uko byagenze uwo muntu yigeze amuha kuko nyuma y’umwanya muto, ngo telefoni ye yahise iva ku murongo. Ku rundi ruhande, bivugwa ko uwarashe iyo modoka, bisa n’aho ari umuntu wari ahantu hirengeye kuko abari bayirimo batigeze bamubona.
Umushoferi amaze kuraswa, ngo imodoka yahise ita umuhanda igwa mu nkengero z’umuhanda. Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, zitabara bwangu inkomere zizijyana kwa muganga.
Ku rundi ruhande, imodoka zari inyuma y’iyo Ibrahim yari atwaye zamaze umwanya munini zitarinjira muri uwo muhanda kuko inzego z’umutekano zari zikigenzura ako gace.
Umwe mu bashoferi bari mu modoka yari imbere y’iyo Issa yari atwaye yavuze ko iyo modoka yarashwe ikiri kwinjira muri Nyungwe nko mu bilometero bitanu uvuye mu Gasantere ka Kitabi.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba ndetse ababigizemo uruhare barimo gushakishwa.
2,812 total views, 5 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply