ADEPR ya Uganda n’ubwo yasenyutse yasize imanza mu Nkiko ,ubu hahamagajwe abantu 11 barimo Karangwa John wayigurishije
— September 28, 2021
Please enter banners and links.

Itorero rya ADEPR cyangwa Idini rya ADEPR ishobora kuba ari iya kabiri kuri Gatolika mu kugira abakristo benshi mu Rwanda ku buryo yari yatangiye kwagura amarembo mu bihugu bitandukanye .
Mu gihugu cya Uganda yari imaze gukomera ku gihe cya Sibomana Jean na Tom Rwagasana ku buryo Rwagasana Tom yohereje Karangwa John guhagararira ADEPR mu gihugu cya Uganda ariko Karangwa John yagerayo Itorero aryiyandikishaho ko ari irye nkuko Ikinyamakuru Umusingi kigeze kubyandikaho inkuru kigaragaza ibyangombwa bivuga ko Itorero ari irya Karangwa John ndetse n’indi nkuru yanditse yarigurishije hakavuka ibibazo.
Igitangaje n’uburyo Karangwa John yoherejwe muri Uganda na Rwagasana Tom hanyuma mu bihe ba Rwagasana Tom na Sibomana bakurwagaho ku buyobozi bukuru bwa ADEPR Karangwa John agirwa Umuvugizi wungirije aba ari we utwara umwanya wa Rwagasana Tom bityo ndetse atangira guhangana n’uwamuhaye akazi muri Uganda bijya mu Nkiko zo mu Rwanda ku buryo ba TOM Rwagasana na Sibomana n’abandi bakoranaga bafunzwe ariko bagirwa abere abandi bahamwa ibyaha.

Urwandiko rubahamagara kwitaba

Karuranga Ephrem wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR na Karangwa John wahoze ari Umuvugizi wungirije

Rwagasana Tom na Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi wa ADEPR aba bakaba ari bo basimbuye Usabwimana Samuel wakunzwe cyane ndetse bivugwa ko n’ubu afite ijambo muri ADEPR
Itorero rya ADEPR Uganda rimaze kugurishwa havutse ibibazo byinshi bamwe mu bari bariyoboye boherezwa mu Rwanda bamwe bivugwa ko ari maneko z’u Rwanda muri Uganda .
Mbere y’uko boherezwa mu Rwanda hari abari baratanze ikirego mu Rukiko muri Uganda ku bijyanye n’imiyoborere y’iryo Torero kuko abo Karangwa John yarigurishije Abakristo batabashakaga ndetse bacikamo ibice bamwe batari bashyigikiye abo Karangwa John yagurishije Itorero ndetse abashyigikiye batangira guhimbirwa ibyaha bamwe barafatwa barafungwa abandi boherezwa mu Rwanda .
Kubera hari abari baratanze ikirego Kuwa 23 uku kwezi kwa cyenda 2021 Urukiko mu gihugu cya Uganda rwahamagaje abantu 11 barimo Karangwa John kugirango bisobanure ku bibazo bivugwa muri ADEPR Uganda ariko bose uko ari 11 bose bari mu Rwanda.
Mu bahamagawe harimo Karangwa John,Ntakirutimana Theoneste,Mukamurenzi Angelique ,Rwanyamuzira Geofrey ,Kahuru Phenaes,Nshimiyimana John Paul,Bright Deerksen,Muganga Bosco,Kainamura Fred,Nuwehereza Meron na Wamandu Penninah.
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bahoze basengera muri ADEPR Uganda batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko guhamagarwa kwa abari abayobozi muri ADEPR Uganda badahari ntacyo bibabwiye kuko Itorero ryajemo ibibazo bikomeye ku buryo ubu bamwe babivuyemo abandi bajya muyandi madini ariko bavuga ko bagize Imana ADEPR ikagaruka kubera ukuntu bayikunda igahabwa ubuyobozi buzima bukorera Abakristo bayisubiramo.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha uburyo cyavugana n’abamwe mu bahmagawe muri Uganda kugirango batubwire niba bazitaba cyangwa batazitaba dore ko Ubuyobozi bwa ADEPR bukuru mu Rwanda bwigeze gutangaza ko ADEPR Uganda ifunzwe gukora.
5,194 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply