Bwa mbere Opozisiyo muri ADEPR yemeye abatowe ariko inenga gusigamo Umuhoza
— October 9, 2020
Please enter banners and links.

Hashize igihe havugwa ibibazo byingutu muri ADEPR kuva Usabwimana Samuel yavanwa ku buyobozi bwayo ndetse bibaye ubwa mbere RGB ifashe cyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwa ADEPR nkuko yabikoze mu ikipe ya Rayon Sports.
Kuwa 8 Ukwakira 2020 nibwo RGB yashyiriyeho ADEPR ubuyobozi bushya ariko Opozisiyo ya ADEPR ivuga ko abatowe bose uretse Umuhoza Aurélie aho bavuga ko nawe ari mu banengwaga yakabaye yarajyanye n’abo bakoranye.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi wo muri opozisiyo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Turabona abatowe nta kibazo bashobora kugerageza gukemura ibibazo duhora tuvuga uretse ikibazo dufite n’uriya mugore wakoranaga na ba Karuranga basubijemo kandi ari mu bashinjwa ibyaha bitandukanye muri ADEPR kuko ibyinshi ba Karuranga Ephrem bashinjwa nawe arabishinjwa kuko barabifatanije ariko ntacyo reka turebe uko bazakora”.
Mu bayobozi bashyizweho uretse Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugène, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.
Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga yagizwe Umuhoza Aurélie, naho Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi aba Gatesi Vestine.
RGB yakomeje iti “Iyi komite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa”.


Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarana Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine
Aha niho bamwe banenga RGB gushyiriraho ADEPR abayobozi bivuze ko idashoboye kwitorera umuyobozi?ubundi Aba kristu nibo bakabaye bitorera ubuyobozi cyangwa bakarukana uwo babona adashoboye ariko mu gihe batabishoboye RGB ariyo ibatorera ubuyobozi ishobora kubaha uwo batishimiye ibibazo bigakomeza kubaho ntibishire mu gihe ubundi RGB yakabaye ikora igenzura (Superviser).
Pasiteri Ndayizeye Isaïe usanzwe ari umushumba muri ADEPR Ntora English Church yashimiye abagaragaje ituze mu gihe itorero ryari mu bibazo.
Yagize ati “Nubwo tumaze igihe hari umwuka utari mwiza mu nzego zayoboraga itorero, turashimira abagize uruhare mu gufasha itorero. Turashimira abakirisitu, abapasiteri n’abandi bakomeje gusenga Imana cyane muri iki gihe kitari cyoroshye.’’ Yavuze ko nka Komite y’Inzibacyuho biteguye gushaka ibisubizo by’ibibazo by’urudaca bihora mu itorero.
Pasiteri Ndayizeye yatanze umuti ukubiye mu ngingo eshatu zirimo uko ibikorwa bya buri munsi bihuzwa n’inshingano Yesu yahaye itorero; guha umwanya intiti zo mu itorero ngo zitange umusanzu mu kuryubaka ndetse no gukorera mu gushaka k’Umwuka Wera.
Ati “Hari ibyo buri wese akwiye kwibaza mu gihe dutangiye iyi nzibacyuho. Hari amateka, ubuhamya n’inkuru zikwiye guhinduka. Twese dufite inyota yo kumva ubuhamya bwerekana impinduka mu itorero.’’
Yasabye ubufatanye muri uru rugendo kugira ngo bubake itorero aho kubaka umuntu ku giti cye.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi
Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, wakurikiranye uyu muhango yavuze ko abayobozi bashyizweho hashingiwe ku buhamya bwabo bwakusanyijwe mu gihe gito cyo kubatora.
Yagize ati “Mu bintu twabonye twasanze ADEPR ifite abakirisitu bayikunda. Twizeye ko abo twatoranyije bazatanga umusanzu wabo mu kubaka itorero ribereye u Rwanda kandi rishimwa n’Imana”.
Abantu bakunze kugereranya ikipe y’umupira w’amaguru Rayon Sports kuko nayo igira abafana benshi nkuko ADEPR igira aba Kristu benshi ariko mbere y’uko RGB ijya gucyemura ibibazo byo muri ADEPR yabanje gukuraho abayobozi ba Rayon Sports ishyiraho abandi bagateganyo nkuko muri ADEPR byagenze.
Gatera Stanley
4,492 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply