Gitifu wa Rukara muri Kayonza aravugwaho gutekinika mu kwiba amafaranga aho abakozi bubaka amashuri bakora iminsi 5 akabahemba iminsi 15 ariko iminsi 10 bakayimuha.
— October 8, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Kayonza umurenge wa Rukara avuga ko gitifu Nkunzurwanda John atekinika mu kwiba amafaranga yo kubaka amashuri ya Leta aho buri mukozi mu bubaka amashuri akora iminsi 5 bakamwandira ko yakoze iminsi 15 ariko amafaranga y’iminsi 10 bakayaha gapita akayashyira gitifu.
Kuwa 7 Ukwakira 2020 nibwo umuturage witwa Samson Paul yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yakoze iminsi 5 agahembwa iminsi 15 hanyuma ba gapita Nshimiyimana na Mukundabantu bakaza kubasaba amafaranga y’iminsi 10 irenga ku minsi 5 babaga bakoze kugirango bayashyire gitifu Nkunzurwanda John .Samson Paul yagize ati “Twagiye guhembwa batubwira ko twahembwe iminsi 15 ariko amafaranga y’iminsi 10 tuyabikuza tukayaha gapita kubera ko ndi umufundi nkorera ibihumbi 3500 ubwo iminsi icumi yarengagaho nagombaga kubaha ibihumbi 35.000Rfw ngo bakayashyira gitifu w’Umurenge wa Rukara ngo kuko ari ayo gufasha abana batishoboye .
Ubwo nagiye ndabikuza hanyuma ngiye kugura me to u barayanyiba ba gapita baje gutwara amafaranga y’iminsi 10 ndayabura bashaka kujya kumfunga ndiruka ubu ndashakishwa rwose mutuvuganire naranabandikiye ngo bandeke nkomeze nkore bazayankate baranga”.
Ikinyamakuru cyagerageje kubaza amakuru kumenya niba hari abandi nabo babwiwe ko babikuza amafaranga bagaha ba gapita maze undi muturage wadusabye kudatangaza amazina ye avuga ko ahantu hose muri Rukara ariyo gahunda bahawe ko bazajya bakora iminsi itanu(5)bagahembwa 15 ariko amafaranga y’iminsi 10 bamara kubikuza bakayaha ba gapita bakayashyira gitifu.


Urwandiko rw’umuturage
Kuri uyu munsi kuwa gatatu tariki 8 Ukwakira 2020 Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda John amakuru avugwa ko atekinika n’abakozi bubaka amashuri bakora iminsi itanu bagahembwa iminsi 15 ariko amafaranga y’iminsi 10 bakayamuha ngo ari ayo gufasha abana batishoboye ariko ntiyitaba Telephone ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.
Twashatse kubaza Meya wa Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude tumwandikira kuri Whatsapp ye arasoma ariko yanga gusubiza ariko tukaba twaramwandikiye ejo tumubaza kugeza uyu munsi yari yanze kudusubiza.

Meya wa Kayonza Murenzi Jean Claude
Andi makuru avuga ko abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ko uyu Munyamabanga nshingwabikorwa wa Rukara ashinjwa za ruswa ndetse hari ibintu byinshi yivangamo ndetse ngo bikagera no ku Karere ariko Meya Murenzi ntagire icyo abikoraho kuko ngo niwe wamuzanye ndetse bivugwa ko amushyigikira undi nawe akabyitwaza.
Hari amakuru avuga ko uyu gitifu Nkunzurwanda John yahaye umuturage w’I Kawangire witwa Hitayezu amabati 40 ngo na sima kandi uwo Hitayezu akaba ari umugabo uzwi ko yifashije ari umukire w’ikawangire bityo abaturage bakaba bibaza uburyo yayamuhayemo bikabayobera.
Uyu gitifu bivugwa ko akunda gukoresha inama n’injoro aho kwa Hitayezu ariko bamwe mu baturage baho I Kawangire bakagira impungenge icyo izo nama za ninjoro ziba zigamije kandi ari mu gihe cya corona.
Abaturage b’I Kawangire mu minsi yashize baduhaye amakuru y’izo nama za ninjoro zikorerwa kwa Hitayezu ndetse n’amabati gitifu yamuhaye na sima tubajije gitifu icyo gihe yavuze ko ibyo atabizi ariko niba dushaka amakuru tuzaze ayaduhe ariko ubu akaba yanze kutwitaba kugirango tumubaze aho twamusanga aduhe amakuru kubimuvugwaho byose.

Inzu ya Hitimana arimo kubaka i Kwangire
Yaba gitifu Nkunzurwanda John cyangwa Meya Murenzi Jean Claude haramutse hagize uwo bikunda akatuvugisha tuzabagezaho icyo badutangarije mu gihe tugishakisha Hitayezu nawe kugirango tumubaze ibijyanye n’amabati yahawe na sima.
Gatera Stanley
8,315 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
1 Comment
Uyu Gitifu Niko asanzwe agira amanyanga menshi agakingirwa ikibaba na bakibamba.
Muzabaze naho yavuye mu murenge was Byumba/Gicumbi,yariye amafaranga yaragenewe abaturage,barimo babimubaza bahita bamwimurira oho I Rukara .
Si ugusebanya agira amanyanga muburyo birenze urugero.
Abo ayobora mubegereye mwamenya amabi akora ,mwakumirwa.