umu amakuru-  Indirimbo Indoro yahuruje Abanyekongo bashima Abanyarwandakazi bayiririmbye | Umusingi

muy  Indirimbo Indoro yahuruje Abanyekongo bashima Abanyarwandakazi bayiririmbye

Please enter banners and links.

muy

 

Indirimbo indoro ya Charly na Nina yahuruje Abanyekongo bamwe barara bagenda bashaka kuza kwirebera abakobwa 2 babanyarwandakazi Charly na Nina mu gitaramo bakoreye I Goma muro RD Congo.

Iyi ndirimbo uretse gukundwa cyane muri Congo no mu Rwanda iza kumwanya wa mbere ku buryo usanga abana abakuru bagenda bayiririmba mu nzira kimwe mu bikwereka ko ikunzwe cyane.

Ikindi usanga abakozi bo mu ngo iyo batetse cyangwa bari mu kazi usanga bacuranga iyo ndirimbo kuri Telephone zabo.

Aba bahanzi bakaba bashimishije Abanyekongo batuye I Goma ariko n’abandi batuye kure bakaba baje kwirebera abo bakobwa babanyarwanda bafite amajwi meza cyane ndetse babahanga mu mwuga wabo w’ubuhanzi.

Charlyy n

nnin

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Manager wabo witwa Muyoboke Alex inzobere mu guteza imbere abahanzi ndetse no guteza imbere umuziki nyarwanda uburyo bageze muri Congo ku buryo inkuru y’abahanzi Charly na Nina ivugwa cyane  muri Congo.

psq

P.Square Paul Okoye

ppsq

Muyoboke Alex akaba yagize ati “twatumiwe na Airtel yo muri Congo ndetse bakaba baratumiye n’umunya Nigeria ukomeye cyane ndetse uzwi mu Rwanda waririmbaga muri P.Square ubu usigaye wiyita Rud Boy ubundi akaba yaritwaga Paul Okoye akaba yaririmbanye na Charly na Nina kandi Abanyekongo bishimye cyane kuko Indirimbo Indoro bayikunze cyane”.

Iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe mu bihugu bitandukanye nko muri Uganda na Kenya ku buryo iyi ndirimbo abantu bavuga ko banyirayo ishobora kuzabahesha ibihembo bitandukanye kandi izabageze ku rwego rukomeye muri muzika.

 

Ikindi abantu bakundira aba bakobwa baririmbana Charly na Nina ni uko batiyemera nk’abandi bahanzi iyo basohoye indirimbo igakundwa batangira kwiyemera ku nshuti zabo ndetse ubwo no kwitaba Telephone bikaba ikibazo ku buryo n’itangazamakuru kumubona bikaba ikindi ariko aba bakobwa bo usanga ahubwo bibashimisha cyane ndetse bakarushaho gusabana n’abafana babo.

Yitwa Niga John akunda indirimbo Indoro yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko nta ndirimbo arakunda nk’indoro ati “ndayikunda kandi bari bakobwa bayiririmbye sindababona amaso ku maso ariko iyo nkurikiranye ibiganiro byabo kuri TV na Radio numva bavugana ikinyabupfura kinshi bigatuma ndushaho no gukunda indirimbo yabo”.

Niba mu bahanzi bose bo mu Rwanda batumira Charly na Nina bakajya kuririmbana na P.Square ni ukuvuga ko aribo bahanzi bagezweho ubu mu Rwanda kandi biranagaragara buri umwe yabyemeza.

Noella

3,553 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.