Tigo ikabije kwiba abakiriya bayo
— July 11, 2016
Please enter banners and links.

Bamwe mu bakiriya b’ikigo cy’itumanaho cya tigo mu Rwanda baragishinja kwiba amafaranga yabo kibinyujije mu kugura ama unite yo gukoresha muri Modemu cyangwa me to you .
Umwe mu bakiriya bamaze igihe akoresha Modemu ya Tigo utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bamaze kumutwara ama unite ya Modemu inshuro nyinshi kugeza ubwo yagiye kubaza kugirango bamukemurire ikibazo bihagarare kujya agura ama unite bagahita bayatwara atarayakoresha.

Uyu mukuriya yagize ati “birababaje kubona abakozi ba Tigo ujya kubabwira ikibazo cy’amafaranga yawe uba waguze unite zo gukoresha ushaka no kubateza imbere ahubwo bakayitwarira wababaza bakakubwira ko ikibazo batagishoboye ahubwo bagiye kwandikira ababishinzwe kugirango bagikemure ariko ntibagire icyo bakora”.
Hagati y’italiki 15-18 Kamena 2016 uyu mukiriya wa Tigo yagiye I Remera aho Tigo ikorera hafi na Stade Amahoro abasobonurira ikibazo afite cyo kugura ama unite yo gukoresha muri Modemu ye ariko bagahira bayatwara atayakoresheje .
Umwe mu bakozi ba Tigo yafashe iyo Modemu ifite nimero 0727645889 ayishyira muri mashine ye kugirango afashe umukiriya ikibazo cye gikemuke arangije aramubwira ati “ndabibona ko bayajyanye ntibaguha pack y’umunsi wari wasabye ariko ndabona ntacyo nabikoraho ahubwo ngiye kwandikira abandi babishoboye hanyuma bazagukemurira ikibazo bagusubize na unite zawe”.
Umukiriya yaramubajije ati se nzabwirwa n’iki ko byakemutse?igitangaje ni uko bamubwiye ngo azakomeze agure ama unite nabona bakomeje kuyatwara azaguruke ababwire.
Mu by’ukuri icyo ntago aricyo gisubizo bari bakwiye guha umukiriya kuko baba bakwiye gufasha umukiriya uko byagenda kose kuko hari izindi sosiyete z’itumanaho kuki aba yarahisemo gukoresha Tigo?ni uko ayikunda ubwo rero kumuha service mbi bituma ayanga kandi wenda adafite andi mahitamo.
Hari abakozi bagera mukazi bagatangira kwiterera ibiparu bakibagirwa gukurikirana ikibazo cy’umukiriya kuko iyo bamenya agaciro ku mukiriya ukoresheje modemu yabo kumara imyaka irenga 3 bakabaye bamufasha aho kumwigambaho uretse n’umukiriya umaze igihe abateza imbere n’uje uwo munsi baba bakwiye kumwakira neza bakamufasha ku buryo adasubirayo arakaye.
Umuntu ajya kugura ama unite yo gukoresha muri modemu ari uko akaneye gukora akazi ,ibaze uyaguze bakayatwara udafite andi mafaranga kandi ari akazi kihutirwa ugomba gukora?udafite andi akazi kaba gapfuye ndetse bishobora no kukuviramo kwirukanwa.
Hari n’abandi hirya no hino bavuga ko bagura za me to you ntibazibone cyangwa akagura pack bagahita bayitwara nkuko batwaye iya modemu ntibirirwe bajya gukurikirana ariko ugiye kureba abo bayatwara umunsi wose mu gihugu hose baba ari benshi ariko uyu mukuriya yasabaga ko bakora ibishoboka umukiriya ama unite ye atayabona bakayamusubiza kuko iyo adasubijwe amafaranga ye kandi ama unite yaguze bayisubije bifatwa nk’ubujura.
Ubwanditsi
2,907 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply