Imitungo ya ADEPR yangirikira mu gishanga ntihari abazayizira?Batangiye gukoresha Ikinyamakuru Umubavu muri propaganda yabo.
— March 3, 2020
Please enter banners and links.

Abakiristo bo muri ADEPR bahangayikishijwe n’imitungo yabo irimo gucungwa nabi nyuma y’uko hari abumvise ko hari imodoka zabo ziparitse mu gishanga ahahoze inyubako za ADEPR.
Bamwe mu ba Kiristo bo muri ADEPR batashatse ko amazina yabo atangazwa kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2020 batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bahangayikishijwe n’imitungo yabo irimo imodoka n’ibindi bikoresho byasagutse kuri Dove hotel byabaga mu gishanga ariko kubera basenywe kubera gahunda ya Leta imwe mu mitungo yasigaye yanamye ku gasi ku buryo bakeka ko izahangirikira cyane.
Undi utarashatse ko nawe amazina ye atangazwa yagize ati “Mu by’ukuri abayobozi bacu bananiwe gucunga neza ibyo basanze none imitungo yacu irimo kwangirika barebera ariko hari abazayibazwa ntabwo bizarangira gutyo kandi igitangaje byose barabizi ukibaza impamvu ziriya modoka zirirwa zanamye hariya zitahakurwa bikakuyobera .Ubu se ntibatangiye kwiba amapiyese amwe na mwe ?uzajya kumva ngo hasohowe akayabo ko kujya kuzikoresha kandi zarangirikaga barebera”.Bakomeza bavuga ko igenzura(audite) ryakozwe ku biro bikuru bya ADEPR ryekanye ko abayobozi bacunze nabi umutungo nkuko twabitangaje mu nkuru zatambutse.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo Abakiristo bavuga ku mitungo yabo iri kwangirika twashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije nkuko bisanzwe atajya atwitaba cyangwa ngo asubize sms tuba twamwandikiye.


Imitungo ivugwa irimo kwangirikira mu gishanga aho ADEPR yahoze ifite amazu



Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem


ADEPR ikaba iherutse gushyira iterabwoba ku muyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi babinyujije ku munyamategeko wabo aho bavuga ko agomba gusaba imbabazi mu masaha atarenze 24 kandi ntaho byemewe ahubwo hakaba abavuga ko ari kwa gusesagura umutungo kuko umunyamategeko we aba yishyuwe mbere yo kugira ibyo bakora nawe.
Ubu abayobozi ba ADEPR bakaba barimo gukoresha Ikinyamakuru Umubavu muri propaganda yabo bandika Ikinyamakuru Umusingi kandi bitemewe Ikinyamakuru kwandika ikindi.
Umusingi1@gmail.com
4,028 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply