Museveni mu ijambo risoza umwaka yiyemeje gukora ibishoboka byose ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda bikemuka
— January 1, 2020
Please enter banners and links.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.
Hari abantu benshi cyane ku mpande zombi bifuza ko ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda bikemuka imipaka igafungurwa kuko imipaka gufungwa bibangamiye ubuzima bw’abantu ,ubucuruzi n’uburenganzira bw’abantu kuko bagomba gusura abavandimwe babo ,bagakora ingendo uko bashatse mu bihugu bashatse n’ubundi burenganzira bwa muntu butandukanye muri iki gihe butubahirizwa kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Museveni na Perezida Kagame i Luanda muri Angola


Intumwa ya Perezida Museveni Ayebare yohereje i Kigali guhura na Perezida Kagame bamaze kubonana

Perezida Kagame ku munsi w’ejo ari muri studio za RBA avuga ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda
Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”
Ambasaderi Adonia Ayebare wakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019. Asanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwavugaga ko ubutumwa Ambasaderi Ayebare yari afite, “butanga icyizere” mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.
Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu mu kuvugana, kuganira.”
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko bitumvikana uburyo abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bitwa intasi kuko bamwe muri bo batanafite ubwo bushobozi ahubwo baba bashaka imibereho kimwe n’abandi.
Ati “Ibyo kugera ahantu igihugu gihiga abanyagihugu b’abaturanyi kuri ubwo buryo ntabwo byasobanuka. Abandi bakavuga ngo abo baba bagiyeyo, baba bagiye gutata, gutata iki kirimo abana, kirimo abagore, abagabo, kirimo abantu batazi kwandika no gusoma, abantu bari aho bashakisha uko biberaho nk’uko abanya-Uganda benshi bari hano. ”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukora nk’umuturanyi warwo ngo rutangire ruhige abaturage ba Uganda.
3,862 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply