ADEPR ikeneye gusobanurira Abakirisitu amafaranga ya Karasha Miliyoni 72.000.000Rfw aho yagiye niba yarariwe abayariye bakurikiranwe
— November 3, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi muri ADEPR haravugwamo uruntu runtu nyuma yaho Umuvugizi wungirije Karangwa John afungiwe ubu hakaba hari amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye nkuko gisanzwe kibagezaho amakuru acukumbuye hakaba havugwa amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 72 z’amafaranga y’uRwanda zivugwa ariko zitazwi neza ukuri kwazo.
Kuwa 31 Ukwakira 2019 hari amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ko hari amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 72 z’amafaranga y’uRwanda atazwi irengero ryayo nkuko abadutangarije amakuru babivuze ayo mafaranga akaba ari aya Karasha (imashini ya ADEPR)isya amabuye iherere mu Murenge wa Gashora.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga aho amafaranga ya Karasha yagiye nyuma yo kumenya ko imaze amezi 9 nta mafaranga yayo agera mu buyobozi bwicungamutungo rya ADEPR .
Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ibya karasha ubu biri mu Nkiko kubera ko rwiyemezamirimo uyifite atubahirije amasezerano.
Karuranga Ephrem yagize ati “Karasha uwo twayihaye yananiwe kubahiriza amasezerano kuko kwishyura byaramunaniye ubu twaramureze biri mu Nkiko”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo abantu bashinja ubuyobozi bwa ADEPR ndetse n’ibyo Umuvugizi wayo yari amaze kuvuga ko rwiyemezamirimo ufite iyo mashini isya amabuye bamureze mu Nkiko Ikinyamakuru Umusingi cyagiye aho iyo Karasha iherereye mu Mudugudu wa wa Kabuye ,Akagali ka Kabuye Umurenge wa Gashora kugirango turebe iyo mashini ivugwa uko imeze ndetse no kubaza amakuru yayo neza ndetse no kuvugana n’uwo rwiyemezamirimo uvugwa kugirango nawe agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Karasha (Icyuma gisya amabuye)

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem


Kuwa 1/11/2019 twagiye I Gashora dusanga iyo mashini idakora ariko hari abakozi batubwira ko bamaze nk’ibyumweru 2 badakora kubera generator yari yarapfuye ariko dusanga uwo rwiyemezamirimo adahari no kuri Telephone ye atitaba.
Twabajije n’umunyamategeko wa ADEPR avuga ko mu cyumweru gitaha azajya kuyimwambura ati “Yandikiwe inshuro nyinshi ndetse arihanangirizwa ntiyagira icyo akora”
Uyu munsi ku cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019 nibwo twavuganye na rwiyemezamirimo witwa Shingiro Elaste maze avuga ko imashini ivugwa yayihawe na ADEPR yarapfuye idakora bumvikana ko azayikoresha agatangira kubishyura ari uko yakize ariko avuga ko itarakira ndetse nta mafaranga aratangira kubaha kubera ko n’amafaranga bakekaga azakoresha mukuyikoresha yabaye macye yongeraho andi ku buryo avuga ko agera muri Miliyoni 30.
Rwiyemezamirimo Shingiro yagize ati “Iriya mashini irashaje no kubona piyese zayo n’ikibazo ku buryo idashobora gukora amasaha 3 idakwamye kandi nayifashe mfite isoko ariko kubera ko ishaje isoko bararinyambuye ndahomba ariko ndacyagerageza kureba ko yakira .
Iyo twakije imashini tugerageza kureba ko twakora abantu bakagirango turakora ariko ADEPR niba bumva bayishaka bansubize amafaranga yanjye rwose nta kibazo mfite kuko ayo maze kuyishoraho ni menshi naho ibyo kundega mu Nkiko ahubwo ni njye wakabareze”.
Shingiro avuga ko iyo mashini ikize igakora neza amafaranga bumvikanye na ADEPR Miliyoni 5 zirenga ku kwezi zaboneka ndetse n’uruganda rugafasha abaturage bahatuye kubona akazi bakiteza imbere nkuko abishimangira ko mu minshinga afite harimo guteza imbere abaturage bahatuye.

Karasha igaragara ko ishaje

Hano abatekinisiye barimo kuyikora yarapfuye

Bimwe mu byuma byacitse bituma idakora





Amakuru yavugaga ko karasha yishyura amafaranga Miliyoni 8 ku kwezi ikaba yari imaze amezi 9 itishyura ku buryo byakekwaga ko hari abanyereje ayo mafaranga mu bayobozi ba ADEPR ariko ibi Shingiro akaba yabihakenye avuga ko ayo makuru ari ibihuha ati nukuri aho nanjye nabavugira barababeshyera nta mafaranga iriya mashini iratangira gukora kandi nasanze yarashaje imaze igihe idakora ibyuma bimwe bihenze barabyibye ku bibona bitoroshye .
Gatera Stanley
5,748 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply