Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame urwandiko ruriho urutonde rw’abantu 50 bishwe ahera ku mucunga gereza uherutse kwicwa
— July 16, 2019
Please enter banners and links.

Hari hashize igihe umunyapolitike Diane Shima Rwigara washatse kwiyamamariza kuba Perezida atavugwa mu binyamakuru ariko uyu munsi tariki 16 Nyakanga 2019 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru I Nyamirambo mu nzu yiwabo ,ikiganiro cyari kigamije kwereka itangazamakuru urwandiko yandikiye Perezida Kagame ruriho urutonde rw’abantu 50 bishwe.
Ikiganiro cyagombaga kuba saa munani zuzuye zamanywa ariko cyatangiye hafi saa kumi zibura iminota mike cyane ku buryo abanyamakuru bicaye ku rubaraza rw’inzu bararambirwa ariko mu nzu harimo abantu bari bikingiranyemo ku buryo bamwe mu banyamakuru bamunenze gutinda yaza nta nabasabe imbabazi zo kubatinza cyane.
Diane Shima Rwigara akihagera yasuhuje abanyamakuru benshi bari bitabiriye icyo kiganiro atangira ababwira impamvu yatumije abanyamakuru ari uko ashaka kubagaragariza u rwandiko yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ruriho urutonde rw’abantu bishwe ndetse agahera ku mucungagereza uherutse kwicwa witwa Mwiseneza Jean Paul bakundaga kwita Nyamata.
Yabajijwe niba afite gihamya ko abantu yashyize ku rutonde rw’abishwe ko bishwe koko ndetse niba bitamuteye ubwoba ko byamusubiza muri gereza maze avuga ko afite gihamya yakoze ubushakashatsi ndetse avugana n’abantu bafite amakuru.
Yagize ati “Ntabwoba binteye baca umugani ngo wanga kumenera igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa n’abapfuye nabo bari abantu ntacyo tubarusha”.





Diane Rwigara
Bamwe mu bo Diane avuga ko bishwe
Diane Shima Rwigara yavuze ko umucunga gereza uherutse kwicwa n’abantu batazwi bamutemaguye n’imihoro ko yari umucikacumu akaba asanga yarishwe kuko yari amaze iminsi bavugana amubwira ibibazo biri muri gereza ati “Kuvugana nawe ntibivuze ko yicwa Inkiko se zibereyeho iki?mu gushyingurwa kwe umuyobozi wagereza yavuze ko azize ukuri kwe ko ariwe wizize nkaba nsanga nta muntu n’umwe ukwiye kwicwa”.
Diane Rwigara yanavuze ko Abacikacumu aribo bicwa cyane akaba yaranditse urwandiko Kuwa 15 Nyakanga avuga ko aribwo icyunamo cyarangiye ,akaba avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka yavugaga ngo twibuke twiyubaka ariko we akavuga ko utakwibuka kwiyubaka ufite ubwoba udashobora kuvuga ibintu uko bimeze.
Yabajijwe bamwe mu bantu avuga ko bishwe harimo umucungagereza Mwiseneza Jean Paul na CSP Gashagaza Hubert n’abandi aho inzego zishinzwe umutekano zavuze ko umucunga gereza uvugwa yishwe n’abantu bataramenyekana ndetse na Gashagaza yasanzwe yanigiwe mu modoka ye yapfuye kandi inzego zishinzwe umutekano zikavuga ko zirimo gukora iperereza we akaba yemeza ko bishwe aho abikura kandi ataravuganye na Muganga ngo abyemeze.
Diane Rwigara akaba yavuze ko bitumvikana uburyo ubushakashatsi bwamara imyaka 2 yose butaragaragaza icyo abo bantu biciwe n’ababishe .
Abajijwe urwandiko rwe nirudasubizwa icyo azakora dore ko yari yavuze ko hari abagiye bandikira Perezida wa Repubuika inzandiko zitandukanye ariko ntibasubizwe akaba ariyo mpamvu we yashatse kwandiko urwandiko rufunguye ati “Ni ntasubizwa icyo gihe nzababwira ikizakurikira ariko ubu reka tubanze turebe ko hari icyo bitanga”.Abanyamakuru bamubajije ibibazo byinshi kandi byose akabisubiza ubona atuje kandi ubona ntabwoba afite.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza IBUKA na CNLG icyo bavuga kubyo Diane Rwigara yatangarije abanyamakuru ariko ntibyadukundira ariko turakomeza kuburyo nitubavugisha tuzabagezaho uruhande rwabo.
Ikinyamakuru cya ktpress.rw cyo cyashoboye kuvugana na CNLG nkuko tubikesha icyo kinyamakuru CNLG ikaba yahakanye ibyo Diane Shima Rwigara yavuze ko ari ibihuha no kubeshya.Nkuko tubikesha ikinyamakuru igihe.com cyanditse kiti,
Leta y’u Rwanda yubaka umutekano w’abanyarwanda bose
Dr Bizimana avuga ko Diane Rwigara na bagenzi be bafite ikibazo cy’uko CNLG ihora ibagaragariza ukuri ku bijyanye n’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati “Cyane cyane ikibarya ni uko CNLG ibagaragariza ukuri kwerekana uburyo abanga leta y’u Rwanda, abapfobya jenoside bagenda bahindura isura yaba iy’ibikorwa byabo bibi, yaba iy’imvugo. Icyo iyo tukigaragaje ntabwo bibashimisha.”
Akomeza ahuza imvugo za Diane Rwigara nk’uburyo bwo gukomeza gukwiza ikinyoma ngo baharabike ubuyobozi bw’igihugu.
Ati “Icyo twababwira ntibizaduhungabanya nta n’icyo bizageraho. Leta y’u Rwanda izakomeza gahunda zayo zo kubanisha abanyarwanda, zo gushakira abanyarwanda icyabateza imbere, zo gushakira igihugu umutekano wa bose kandi abakoze ibyaha bakurikiranwe nk’uko amategeko abiteganya”.
Hari n’abayobozi batandukanye bagiye bavuga kubyo Diane Shima Rwigara yavuze babinyujije ku mbuga nkoranyambaga barimo Amb.Olivier Ndahungirehe n’abandi batandukanye.


Gatera Stanley
8,625 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply