Musanze:Ndahayo wakekwagaho kwica umugore we nawe yasanzwe yapfuye
— May 23, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru ya Ndahayo Jean de Dieu wakekwagaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustochie biravugwa ko yasanzwe muri Mukungwa (mu karere ka Musanze) yapfuye.
Ntakirutimana wari utuye mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, aho yari yaratawe n’umugabo we kuko atabyara yishwe mu ijoro ryo kuwa 20 Gicurasi 2019, ahagana saa mbiri z’ijoro, atewe icyuma ndetse anatemeshejwe umuhoro ku mabere.
Amakuru twahawe n’abantu baturanye batashatse ko amazina yabo atangazwa agaragaza ko umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri, bahamagaye umugore babyaranye(inshoreke) agahamya ko ari we.
Uyu mugabo akekwaho kwica umugore we nyuma yuko amwatse amafaranga akayamwima, yanashaka ko amusinyira ngo afate inguzanyo muri banki, akabyanga nk’uko amakuru ari kugarukwaho n’abaturanye n’inshoreke ye ( Ntakirutimana yari yarabyaye muri batisimu) abigaragaza.
Ntakirutimana yaje gushyingurwa kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, nyuma yo kumusomera misa yitabiriwe n’imbaga y’abantu. Uyu mubyeyi yayoboraga urwunge rw’amashuri rwa Kabere mu murenge wa Muko muri Musanze.
Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho ubu bwicanyi yari afite imyaka 45 y’amavuko.
Yari afite urugo rwa kabiri mu Kinigi, aho yabanaga n’umugore we wa kabiri babyaranye ataruzuza imyaka 18, ariko agahitamo kumutunga.
Turacyakurikirana andi makuru kuko bitaradukundira kuvugisha umugore we wakabiri kugirango abitwemerere ko ari umugabo we koko basanze yapfuye ndetse n’izindi nzego zitandukanye kuko hari amakuru avuga ko nawe yaba yishwe abandi bakavuga ko ashobora kuba yiyahuye.
4,752 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply