Impanuka ikomeye ya Bus ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yahitanye umushoferi
— February 16, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru azindutse uyu munsi avugwa atari meza ni uko mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Trinity Express yavaga mu mujyi wa Kampala muri Uganda yerekeza i Kigali mu Rwanda, yakoze impanuka uwari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima naho abandi bataramenyekana umubare barakomereka.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Col.Twahirwa Dodo uvugwa ko ari we nyiri kampuni ya Trinity ibijyanye n’impanuka ariko ntibyadukundira.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatamgarije bimwe mu b’ikinyamakuru ko iyi mpanuka yabaye koko, avuga ko yabereye mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.



SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (iya Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hakaba hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana. Gusa andi makuru ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ni uko n’uwari utwaye ikamyo nawe yahise apfa.
Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.
8,431 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply