Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima
— December 16, 2018
Please enter banners and links.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15, mu Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe. Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kigeme kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko RDF yahise ikurikirana abagabye iki gitero bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.
Yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana aka gace, ubu turatekereza ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa. Turimo gukurikirana abagabye iki gitero kandi haraza kugira igikorwa ku babigizemo uruhare.”
Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko umutekano w’abaturage ukwiye kwizerwa muri uyu muhanda, ndetse ko urimo gukoreshwa nk’ibisanzwe.
Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata bakiba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.
Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ku wa Kabiri nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yeruye ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.
Ati “N’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”
Source:Igihe
3,018 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply