Nyuma y’abanyamakuru 2 na Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze igihugu
— November 13, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’abanyamakuru 2 Obed Ndahayo umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Intambwe na Besabesa ,ubu inkuru ivugwa ni Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yatangaje ko yahunze igihugu nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.
Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko ababasinyiye harimo amazina y’abapfuye.
Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”
Ubu Diane Rwigara akurikiranyweho icyo cyaha mu butabera mu gihe Mwenedata Gilbert we ahamya ko yavuye mu gihugu mu gihe yari atangiye gukurikiranwa.
Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga azamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.
Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.
Abajijwe ku bimuvugaho icyo gihe yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, icyo gihe yatangaje muri bimwe mu bitangazamakuru ko atazi neza niba Mwenedata yarahamagajwe akabazwa ku byaha aregwa, ariko ati “Nubwo yaba yarahamagawe akanabazwa ni ibisanzwe mu mubano w’inzego z’ubutabera n’abantu.’’
Mwenedata si mushya mu gushaka kwiyamamaza mu Rwanda ntibimuhire kuko mu 2013 yagerageje amahirwe ye mu matora y’abadepite agatsindwa, kuva icyo gihe izina rye ntiryongere kumvikana. Yongeye kuvugwa ari uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje ariko nabwo ntibyamuhira.
Amategeko agena ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona amakuru ko Mwenedata yahunze cyashatse kumubaza kuri Telephone ye igendanwa ariko itanyuramo kugirango tumaze niba koko yarahunze n’icyatumye ahunga.
3,157 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Ibi ni ibiki bantu b’iwacu?
None se ni ukubera iki NEC ibi byose by’abantu bapfuye bagaragara kuri izo list itabigenzuye mbere yuko amatora akorwa? harimo urujijo.
Simburana ndabaza ntazabizira.