umu amakuru-      Uko tombora ya ¼ cya EUFA Champions League na Europa League yagenze | Umusingi

cl_trophyGermany Soccer Champions League Final      Uko tombora ya ¼ cya EUFA Champions League na Europa League yagenze

Please enter banners and links.

cl_trophyGermany Soccer Champions League Final

 

 

 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Werurwe 2016 benshi bari bategereje kumenya uko ikipe zashoboye gukomeza muri ¼ cya EUFA Champions League ndetse na Europa League zitomborana ,tombora ikaba isize amakipe abiri yo muri Espanye FC Bercelona na Atletico Madrid bigaragaye ko azahura, naho mukeba wayo Real Madrid ikaba izahura na Walfsburg.
Abenshi bakuriranira hafi iby’umupira w’amaguru bari biteze kureba uko biri bugende muri iyi tombora,abasesengura bakavuga ko iyaba byashobokaga ngo ikipe ya FC Barcelona itomborane na Bayern Munich ngo harebwe ikuramo indi ,dore ko izi kipe ari zimwe mu zihabwa amahirwe yo gutwara iki igikombe cya EUFA Champions League cy’uyu mwaka ,siko byagenze.
Uko imikino izaba, ikipe ya Walfsburg izabanza kwakira Real Madrid mu Budage naho umukino wo kwishyura ,Real Madrid nayo yakire Walsfburg mu gihugu cya Espanye.
Undi mukino uzahuza Benefica Lisbone izakira Bayern Munich bakinire muri Polotigal naho umukino wo kwishyura uzabere mu Budage kwa Bayerrn Munich.

Germany Soccer Champions League Final
Undi wa gatatu n’uzahuza ikipe ya FC Barcelona izakira Atlitico Madrid zose zo muri Espanye,ukaba uzabera ku kibuga cya Barcelona,uwo kwishyura wo uzabere kwa Atletico Madrid.Izi kipe si ubwa mbere zigiye guhurira muri ¼ cya Champions League kuko muri 2014 zahuye maze Atletico isezerera FC Barcelona.
Naho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa izakira Manchester City umukino ubere mu Bufuransa,uwo kwishyura wo ukazabera mu Bwongereza,uzahuze Manchester City nayo yakira Paris Saint Germain.

uefa-champions-league-logo-wallpaper-2
Naho muri Europa League tombora yagenze kuburyo bukurikira:
Dortmund vs Liverpool
Athletic Bilbao vs Sevilla
Villarreal vs Sparta Prague
Braga vs Shakhtar Donetsk.
Biteganyijwe ko iyi mikino ya 1/4 izatangira taliki ya 5 n’iya 6 Mata 2016 ,naho iyo kwishyura yo ikazaba taliki ya12 na 13 uyu mwaka turimo.
ZIGAMA Theoneste

1,335 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.