Nyanza: Abafungwa babiri barwanye umwe arapfa
— July 29, 2017Please enter banners and links.
Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2017 umugororwa witwa Minani Frodouard yarwanye na mugenzi we bari bafunganye muri gereza ya Nyanza bimuviramo gukomereka ajyanwa kwa muganga ariko uyu munsi yitaba Imana.
Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SIP Sengabo Hilary yabwiye itangazamakuru ko aba bagororwa barwanye mu masaaha ya saa yine (22h00) z’ijoro.
Avuga ko uyu witabye Imana yari yakomeretse cyane akaza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza akaza gushiramo umwuka.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko nta gikuba kigeze gicika muri iyi gereza ya Nyanza, bukavuga ko icyateye aba bagorwa gushyamirana no kurwana kiri gukorwaho iperereza.
2,661 total views, 1 views today
Leave a reply